Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC yari iteganyijwe kubera i Arusha muri Tanzania yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.
Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2018, iza gusubikwa yimurirwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Icyo gihe yasubitswe kubera nta muyobozi uhagarariye u Burundi wayitabiriye.
Iyi nama yari yimuriwe ku wa 27 Ukuboza nanone yongeye gusubikwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier yatangaje abinyujije kuri Twitter ko “iyi nama yimuwe kugira ngo abakuru b’ibihugu bazabashe kuyitabira. Abenshi muri bo ntabwo bari kuboneka ku wa 27 Ukuboza 2018, kuko ari mu gihe cy’iminsi mikuru.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe, yavuze ko “Byemejwe ko inama itazaba ku wa 27 Ukuboza.”
Inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe ku wa 20 Ukuboza nayo yahise ihagarikwa.
Amakuru ataremezwa avuga ko iyi nama ishobora kwimurirwa muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2019.
Iyi nama isubitswe mu gihe Leta y’u Burundi yaherukaga gutangaza ko Perezida Nkurunziza Pierre ashobora kuyitabira cyangwa akohereza indi ntumwa ye.
Abasesenguzi ba politiki yo muri EAC bavuga ko batatunguwe n’icyemezo cyo gusubika iyi nama ahanini bashingiye ku mwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bigize uyu muryango by’umwihariko imibanire y’abayobozi b’u Burundi na Uganda ku Rwanda.
Iyi nama isubitswe mugihe hari amakuru ahamya ko Umuvugizi wa FDLR yafashwe avuye i Kampala guhura n’abashaka gutera u Rwanda. LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bitangazwa ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda harimo n’abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i Bunagana, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi, ngo bategura ibitero. Kuri ubu bakaba bafungiye i Kinshasa.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yari yitezweho gusuzumirwamo uko Somalia yakinjizwa mu muryango, kwiga ku mishinga y’amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irimo uwo gucunga ibikoresho bikozwe muri pulasitiki, gushyiraho Urukiko rumwe, umushinga w’Ifaranga rimwe n’iyindi.
Ntareyekanwa
mbega agatogo k’amakuru!
Emmy
Nibayitegure neza kuko uyu muryango ni ingirakamaro mu karere kacu nubwo satani avangavanga abantu.Ariko Museveni we ntazi abo ari gukina nabo azbaze umugani winkware incira nareke bamugire ikiraro amenye ko bambutse bahita bagisenya.ubuse amasezerano ya Arusha mu Burundi ntiyakubiswe agashoka!!!!!! burya koko gusaza nugusahurwa.