• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Editorial 20 Dec 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Cote d’Ivoire kuri uyu wa kane mu gitondo yahawe urufunguzo rw’umugi wa Abidjan ndetse atangazwa nk’umuturage w’icyubahiro w’uyu mujyi.

Ibi byabereye ku biro by’umujyi wa Abidjan aho Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo na Guverineri w’uyu mujyi wamuhaye icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu n’Umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.

Kagame yashimye icyubahiro yahawe avuga ko yishimiye kwakira imfunguzo z’umujyi mwiza.

Ati “Iki cyubahiro tukishimiye jyewe ubwanjye, umugore wanjye n’abaturage b’u Rwanda nishimira gukorera.”

Yavuze ko ibi abifata nk’ikimenyetso n’igitekerezo cy’umujyi wa Abidjan cyo guhuriza hamwe Abanyafurika b’impande zose z’umugabane, bakamera nkabavandimwe basangiye ikerekezo.

Kagame yavuze ko ubwigenge bw’umujyi wa Abidjan atari umwihariko wawo ko ahubwo ari ikerekezo kimwe cyo kwigenga nk’umugabane wose wa Africa.

Yakomoje ku masezerano agamije isoko rusange ry’umugabane wa Africa,
Continental Free Trade Area (CFTA), avuga ko gukuraho inzitizi zose mu buhahirane bizoroshya guhahirana, kumvikana, gukorera hamwe no gutsimbataza ubucuti bw’abatuye Africa.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame baraye bambitswe imidari, Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire n’uwitwa  Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire

Perezida Paul Kagame kandi yahawe icyubahiro nk’icyumuyobozi Mukuru w’umuryango (Traditional Chief of Abidjan District), avuga ko imico y’Abanyafurika ari yo soko y’indangagaciro.

Ati “Uko Africa irushaho gutera imbere, ni ngombwa ko tuguma ku murage wacu, kandi tukawusigira ababyiruka.”

Kagame, wahise ahura n’abikorera mu mujyi wa Abidjan yavuze ko yishimiye igihembo yahawe kandi ngo azahora ari umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.

Mu biganiro byakurikiyeho Perezida Paul Kagame yabajijwe ku ruzinduko aherukamo mu gihugu cya Autriche mu nama ihuza Africa n’Uburayi.

Ubwo yageraga muri Cote d’Ivoire ejo ku wa gatatu tariki 19, Perezida Paul Kagame yahawe umudari witwa Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, naho  Jeannette Kagame ahabwa uwitwa Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, bayambitswe na Perezida Alassane Ouattara n’umugore we, Dominique Ouattara.

Ku kicaro cy’Urwego rw’Abikorera  (La Confédération Générale des Entreprises de Côte d’Ivoire, CGECI) Perezida Kagame yaganiriye na bamwe mu bikorera muri iki gihugu

2018-12-20
Editorial

IZINDI NKURU

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Editorial 20 Sep 2023
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Editorial 13 Apr 2025
Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Editorial 09 May 2018
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Editorial 21 Apr 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye, Rugarama
    December 21, 201812:54 pm -

    Perezida Wacu Nukuri Yaramamaye Aho Ageze Hose Bamwubahe Asigaye Arenze Abaperesida Bose

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be
HIRYA NO HINO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Editorial 10 Dec 2018
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega
Amakuru

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Editorial 20 Sep 2023
Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe
IMIKINO

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Editorial 23 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru