Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye ibiganiro kugira ngo harebwe uko abayobozi ba FDLR baherutse gutabwa muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda.
LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka ushize.
Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza, biza gutangazwa ko bari bavuye mu biganiro bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yabwiye Itangazamakuru ko harimo kuganirwa uko bakoherezwa.
Yagize ati “[Abafashwe] ubu bari i Kinshasa. Ibiganiro byaratangiye.”
Gusa ibi biganiro ntibiragera ku rwego rukomeye cyane ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihugiye mu bihe by’amatora.
Mu mpera z’umwaka ushize hari amakuru yavuzwe ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gusaba u Rwanda kuyiha Laurent Nkunda nk’ingurane kimwe n’abahoze ari abarwanyi ba M23, mbere y’uko ruhabwa Bazeye na Abega.
Umwe mu basirikare bakuru muri Congo yabwiye JeuneAfrique ko Leta ye ititeguye gupfa kohereza abo bantu.
Yavuze ko hashobora kuzamo na dosiye ya Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe wa CNDP ubu uri mu Rwanda hamwe na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23, Congo yagiye isaba ko boherezwa ngo babazwe ku byaha bakekwaho gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.