Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yavuzwe na Rugema Kayumba ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya bamwe mu banyarwanda muri Uganda.
Bamwe mu Banyarwanda batawe muri yombi bari muri Uganda bagiye batunga agatoki Rugema Kayumba ko akorana bya hafi n’inzego z’Iperereza rya Gisirikare ry’iki gihugu (CMI) iyoborwa na Brig. Abel Kandiho n’Abakora mu Rwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) iyobowe na Rtd Frank Kaka Bagyenda mu guta muri yombi Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda.
Nduhungirehe yagarutse ku magambo ya Rugema Kayumba mu gutanga igitekerezo ku by’uwitwa Ntayombya Sunny kuri twitter wijujutiraga itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda agira ati “ Leta ya Uganda igomba kureka gutoteza, gukorera iyicarubozo no kwica Abanyarwanda.”
Uyu muyobozi yagize ati “ Muri Mutarama 2018 ubwo imikoranire ya CMI na RNC [Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda] yamenyekanaga mu bitangazamakuru, Rugema Kayumba n’abakozi ba CMI ntibigeze bahakana ukuri. Ahubwo yabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ati “ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.”
Inshuro nyinshi ibitangazamakuru byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo byagiye bivuga ko RNC ya Kayumba Faustin Nyamwasa ikorera muri Uganda kandi ko ariyo itunga agatoki Abanyarwanda ngo batabwe muri yombi by’umwihariko mu Mujyi wa Mbarara.
Bwiza,com ivuga ko uruhande rwa Kayumba Nyamwasa rutigeze rugira icyo rutangaza ku kuba rwaba rugira uruhare mu gushimuta Abanyarwanda muri Uganda.
Rugema Kayumba ushinjwa gushimuta Abanyarwanda ni muntu ki?
Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’Umugandekazi witwa Peace Umutoni.
Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.
Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.
Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya Leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.
Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.
Bivugwa ko uyu mugabo yerekeje muri Iraq aho yakoraga akazi ko gucunga umutekano kuva mu 2009. Aha yahavuye yerekeza muri Noruveje (Norevege). N’ubu niho atuye atunzwe ngo gukoropa mu mabiro nyuma y’akazi.
Btwenge
UBWOSE IBYO
NDUHUNGIREHE. NA BWIZA
BAVUGA NIBYO RUGEMA NIBA
ARI RUGEMA UWO MWENE WABO
NAKAYUMBA AVUGA
KO BURI MUNTU AFITE
UBURENGANZIRA BWO KUVUGA
ICYO ATEKEREZA. MURAGIRANGO
BIGENDE BITE?
Kuki uwo muntu abahangayikishije
Cyanee!! Uwamunyereka!
Agomba kuba ari ikigabo kinini!!!!!