Volkswagen isanzwe ifite uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, igiye gushora miliyoni 800 z’amadolari mu kubaka uruganda rushya rukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen, Herbert Diess, mu imurikagurisha ry’imodoka rya ‘North American International Auto Show’ riri kubera mu Mujyi wa Detroit muri Leta ya Michigan.
Nk’uko Deutsche Welle dukesha iyi nkuru ibivuga, Diess yatangaje ko uru ruganda ruzubakwa mu Mujyi wa Chattanooga muri leta ya Tennessee, aho ruzaba ruri ku buso bwa hegitari 560.
Ati “Ni imwe mu ngamba zo kurushaho kongera ibikorwa byacu muri Amerika ya Ruguru.”
Volkswagen isanzwe ifite abakozi 3500 bakora mu ruganda rwabo rusanzwe rwubatswe muri leta ya Tennessee, ihamya ko kurwagura byoroshye kurusha kujya kubaka urushya mu kandi gace.
Diess yagaragaje ko nubwo iki cyemezo gifite imbogamizi zishingiye ku kubona abakozi, bahafite ikipe ikomeye n’ubufasha bwa leta. Uruganda rushya rwitezweho guhanga imirimo mishya igera ku 1000.
Diess kandi yanemeje ko uru ruganda rwo mu Budage rumaze iminsi mu biganiro n’uruganda rwo muri Amerika rukora imodoka rwa Ford, byo kuba bagirana ubufatanye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri haza kuba inama ikorewe kuri telefoni iri bwitabirwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Ford, Jim Hackett.
Diess yagize ati “Twafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga kandi tuzarushaho kwitwara neza muri iki cyiciro.”
Volkswagen na Ford byifuza kugirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo; kugabana ikiguzi cyo gukora imodoka zirimo izisanzwe n’izikoreshwa n’amashanyarazi no kuba byajya bikorera mu ruganda rumwe.