• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Ubwanditsi 18 Jan 2019 POLITIKI

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse.

Uwo muryango wanzuye kohereza itsinda ry’intumwa zawo muri icyo gihugu kuganira n’abantu batandukanye hagamijwe gukumira imvururu zishobora gukurikira ayo matora.

Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze n’amajwi 38.57%.

Iyo ntsinzi ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Perezida Paul Kagame uyoboye AU, kuri uyu wa Kane yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bya Congo ibera Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16 barimo abo mu nama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), abo mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe ububanyi n’amahanga wa Congo, Léonard She Okitundu.

Itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, ryavuze ko nyuma yo kuganira byimbitse, abayitabiriye basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora biba bihagaritswe.

Rigira riti “Abakuru n’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama banzuye ko hari impungenge zikomeye ku buziranenge bw’ibyavuye mu matora by’agateganyo nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora. Kubw’ibyo, basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu biba bihagaritswe.”

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kandi bemeje kohereza muri Congo itsinda ry’intumwa zigizwe n’Umuyobozi w’Umuryango, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU.

Intego y’izo ntuma ni ukujya kuganira n’abo bireba muri Congo hagamijwe kumvikana ku buryo bwiza bwo gusohoka mu bibazo icyo gihugu kirimo.

AU yasabye abo bireba bose muri Congo kuzorohereza izo ntumwa kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo biri mu gihugu.

Itangazo rigira riti “Inama yasabye abo bireba bose muri RDC gukorana neza n’iryo tsinda ry’intumwa za Afurika mu nyungu z’igihugu cyabo n’abaturage bacyo. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagaragaje umuhate wa AU mu gukomeza guherekeza abaturage ba RDC muri ibi bihe.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rufata umwanzuro ku kirego Martin Fayulu yarugejejeho arusaba gutegeka kongera kubara amajwi. Ni narwo rwemeza niba Tshisekedi koko yaratsinze amatora bidasubirwaho cyangwa niba bisubirwamo.

Biteganyijwe ko uwatsinze amatora azarahira tariki 22 Mutarama uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, (ubanza ku ntebe y’imbere) akurikiye ibiganiro byatangiwe muri iyi nama

Perezida wa Angola, João Lourenço, (wa kabiri uturutse iburyo) ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, ni umwe mu bayitabiriye

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye inama yiga ku buryo muri RDC hataba imvururu zishingiye ku matora

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, aganira na mugenzi we wa Tanzania, Augustine Mahiga

2019-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Ubwanditsi 25 May 2025
Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jul 2018
Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day
Amakuru

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Ubwanditsi 22 Jul 2025
Ibihugu bitandukanye biraburira  abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda  kubera icyorezo cya Ebola  cyageze muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Mukabalisa Donatille niwe watorewe  gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL
Mu Mahanga

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Ubwanditsi 02 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru