Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangarije abagize ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (URA) ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha kuko ari cyo cyuho yifashishaga mu kwinjiza intwaro muri Uganda ngo ahirike ubutegetsi.
Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya izajya ikorerwamo na URA iherereye Nakawa muri Kampala.
Abara inkuru ye bwite, Museveni yabwiye abakozi ba URA ko imikorere mibi yo ku mipaka yatumye abasha kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton (ku ngoma ye ya kabiri).
Ati “ Mu ntambara yo kwibohora yo mu 1979, ni ninjije sabu mashinigani [sub-machine guns] 12 nzivanye Runga Runga [Ikirwa cyo muri Tanzaniya] ngera Malaba ntawe ubimenye. Mu rugamba rwa kabiri nabwo nifashishije umushoferi w’amakamyo, Gregory Karuretwa ninjije RPG umunani, sabu mashinigani eshanu, ibiturika 100 bivuye Bujumbura bigera Wakiso nta nkomyi. Ibi byari byoherejwe na Perezida wa Libya, Col. Muammar Gadhafi. Nari agatangaza mu kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe.”
Uyu mukuru w’Igihugu atangaza ko uretse gukoresha imipaka y’igihugu mu kwinjiza intwaro, Perezida Museveni avuga ko yakomeje kwidegembya yambuka mu bihugu bituranyi ntacyo yikanga.
Uyu muyobozi yabwiye abakozi ba URA ko nta bundi buryo buhari bwo guhangana n’ibi byaha byo kwinjiza intwaro, kunyereza imisoro,ruswa n’ibindi uretse kwifashisha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga.
Ati “ Hagiye habaho kunyereza imisoro kwa kompanyi z’itumanaho, ibintu bikwiye guhagarara. Ku bijyanye no kwinjiza intwaro mu buryo butemewe, mukwiye gukoresha amakamera mu kuziba icyuho, mugenzura imodoka zose mbere yo kwambuka imipaka yacu (…)”
Perezida Museveni nk’uko Chimpreports ibitangaza, yasabye abakozi ba URA gufasha abashoramari mu gukoresha neza igihe cyabo.
Manyanga
FPR se yo yazinjije gute mu Rwanda hose?
Wenda Afande Kabarebe nawe azabitugezaho uretse ko ntawutabizi.
nkotanyi
manyanga we nonese ko numva uvuga ko ntawe utabizi wabazaga iki???!!! ngirango warugiye nibura kutubwira uko imihoro yamaze abatutsi uko yinjiye?!! nkeka byo waba ubizi cyane??!
Emmy
Ariko Manyanga nawe wabitubwiye se nimba ubizi natwe tukabimenya.