Amakuru dukesha Info SOS Media Burundi, agararagaza ko uyu Koloneli witwa Tawimbi Richard, ari nawe ukuriye izi nyeshyamba zitwa Gumino, zikorera muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Amakuru anyuranye akaba agaragaza ko yafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa, ku mabwiriza ubwo yari mu murwa mukuru w’icyo gihugu Kinshasa, ku wa gatatu w’icyumweru gishize 17 Mutarama 2019.
Akaba ari muri uru rwego raporo nyinshi zigaragaza ko uyu mutwe w’inyeshyamba ukorana bya hafi n’UBurundi n’imitwe yitwara gisirikare irwanya Leta y’URwanda [ RNC ] ya Gen. Kayumba Nyamwasa.
Mu mpera z’Ukuboza 2018, raporo y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi yagaragaje ko aka gatsiko gakorana bya hafi n’abarwanya Leta y’URwanda, gafashwa kandi kagaterwa inkunga n’UBurundi, Rujugiro Tribert na Uganda.
Raporo ikaba yaragaragaje ko, UBurundi bubagemurira intwaro, kandi bamwe muri bo, bakaba babangamiye umutekano mu karere kose. Uyu watanze itegeko ryo gufatwa kw’iyi nyeshyamba akaba ari umwe muri ba cyizigenza w’ingabo za Congo Kinshasa. Icyindi n’uko ngo yari no kuzafasha Leta y’UBurundi mu kurwanya inyeshyamba z’Abarundi zifite ibirindiro ahitwa Fizi, ho mu Majyepfo ya Congo Kinshasa.
Iri fatwa rya Koloneri Tawimbi Richard rikaba rihuriranye no gutoroka mu gisirikare kw’abasaga 200, bo mu gatsiko ka Kayumba Nyamwasa nyuma y’isubiranamwo ry’aba barwanyi. Nyirabayazana ngo n’imibereho bibi,dore ko inkunga bahabwa na Rujugiro iribwa n’abayobozi ba Leta y’u Burundi.
Emmy
Imana ntishobora kwemerera abantu bafite umugambi wo kumena amaraso yabana b’Urwanda nibateshwe bate.bazagira umuvumo kandi ntibazahirwa nibyo barimo.
Btwenge
UVUZUKURI. EMMY
UMENA AMARASO YUMUNTU
UWARIWE WESE
YAMAZE KUBA RUVUMWA
IMBERE YIMANA
AGOMBA KUZABAZWA
AMARASO YOSE YAMENNYE
NKUKO KAYINI YABAJIJWE
AMARASO YA MURUMUNAWE
ABELI. ABO NABAKOZI BA SHITANI
Sunday
Ubwenge buke bwa DMI burusha amaguru yabo. Ubwose bashize? Ibicucu
joo
wowe nabo mufatanyije uwo mugambi mubisha ntimuzamenya uko murangiye mwankoramaraso mwe, Urwanda dufite Imana
Sunday
Wowe joo ubwire Kagome ngo uko aryama tuba tumurora aho agiye tubaturi hafi. Igihe kye kyashize
Josh
Yewe murabanyamakuru bumwuga kabisa muzi gutara amakuru murusha rtlm