Inzego z’ubuzima muri Uganda zikomeje guhangana n’uko zahagarika icyorezo cya Cholera, gikomeje kuyogoza uduce tumwe tw’umurwa mukuru Kampala.
Kugeza ubu abantu babiri bamaze gupfa abandi 43 bamaze kwandura.
Iki cyorezo kiri mu duce twa Kampala dukennye, tutagira ubwiherero kandi twugarijwe n’umwanda watewe n’imvura nyinshi.
Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko abantu 43 bikekwa ko banduye Cholera muri Kampaka, abandi babiri bamaze gupfa.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda, Joyce Moriku Kaducu, yagize ati “Imbaraga nyinshi zirakenewe kugira ngo iki cyorezo cya Cholera gihashywe, tugomba gukora cyane kugira ngo hatagira abandi bafatwa, iyi Cholera irimo kwica abantu mu kanya gato, abantu barasabwa gutanga amakuru aho bakeka umuntu urwaye ku bashinzwe ubuzima bamwegereye.”
Minisiteri y’ubuzima yavuze ko imvura nyinshi imaze igihe igwa muri utu duce ariyo bikekwa ko yongeje umurego w’iki cyorezo.
Kugeza ubu ibice byugarijwe cyane ni ahari ubucucikike bw’abaturage, ahatari ubwiherero, aho banywa amazi yanduye ndetse n’ahajugunywa imyanda.
Ikinyamakuru The guardian cyavuze ko abantu benshi batuye mu duce dukennye muri Kampala badafite ubwiherero mu ngo zabo, abenshi bakaba bihagarika mu masashi umwanda bakawuta mu bintu bimwe no mu miferege itwara amazi.
Charlotte Kusemererwa ukorera umushinga Joy For Children mu Mujyi wa Kampala yagize ati “Iyi Cholera ikomeje kwibasira uduce dukennye kubera guta umwanda aho babonye n’amazi yanduye ari nayo atera iyi ndwara.”
Asia Russell ukora mu muryango mu mushinga Health GAP, yavuze ko leta ya Uganda ikwiye kubazwa iby’iki kibazo kubera ko yirengagije gushora amafaranga mu kubaka ubwiherero, kudatanga amazi meza no kurundanya imyanda mu duce dukennye.
Yavuze ko abantu batuye ahantu hakennye bagombye kuba babaho neza nta Cholera, ariko usanga barirengagizwa na leta.
Src : Igihe