Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2018/2019 iziyongeraho miliyari 141 Frw, zisanga miliyari 2443.5 Frw zemejwe muri Kamena 2018.
Kuri uyu wa Mbere nibwo inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza iryo muri Kamena 2018, rigena Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuyi uyu wa Kabiri, Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko Ingengo y’imari ivuguruye iziyongeraho miliyari 141 Frw izakoreshwa mu bikorwa remezo, inyongera y’umushahara wa mwalimu, mu buhinzi, ubuzima n’ahandi.
Ati “Ingengo y’imari yatowe n’inteko ishinga amategeko yarazamutse kubera ko twungutse amafaranga ari ayava imbere mu gihugu, ayaturuka hanze yaba inguzanyo, yaba impano, bituma ingengo y’imari ivuguruye turabona haziyongeraho miliyari zigera ku 141”.
Yakomeje agira ati “Ayo azashyirwa mu bikorwa byihutirwa bitari bifite amafaranga ahagije haba mu rwego rw’ibikorwa remezo, haba mu rwego rw’uburezi ndetse n’iriya nyongera y’umushahara w’umwarimu niho ituruka, haba mu buhinzi no mu rwego rw’ubuzima”.
Dr Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari yiyongereye, ugereranyije n’ingengo y’imari yari ihari, aho inyongera ingana na 6%.
Ingengo y’imari y’uyu mwaka yageze kuri miliyari 2443.5 Frw habayeho izamuka rya 16% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka wabanje.
Iyo ngengo y’imari ikimara kwemezwa, amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo igihugu cyishyura byari byihariye 84%.
Inama y’abaminisitiri yo ku wa Mbere yemeje inyongera ya 10% ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019. Iri 10% ringana na miliyari 11 Frw ku mwaka.
Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yavuze ko uko amikoro azagenda yiyongera leta izajya igenda yongera umushahara wa mwarimu nk’uko bikwiye.
Ati “Ni igikorwa twishimiye cyane kandi duhamya ko kizatuma imibereho ya mwarimu imera neza kuruta, cyane ko byiyongera ku bindi mwarimu yahabwaga kugira ngo imibereho ye myiza ihore itera imbere.”
Ibyo birimo Girinka mwarimu, gahunda y’umwarimo Sacco, kubakira abarimu amacumbi n’ibindi.
Src : Igihe