Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yamanuwe n’amazi y’uruzi rwa Rusizi iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarohorewe mu Ntara ya Cibitoke, Komini Buganda, mu gace ka Kaburantwa.
Amakuru agera kuri SOS/ Burundi dukesha iyi nkuru, ngo ni iy’abasirikare babiri bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi babiri ba Su- Ofisiye, ngo bakaba baraburiye ubuzima mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za Red Tabara zirwanya Leta y’u Burundi, imirwano ngo ikaba yarabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Kigoma na Kudyama, Teritwari ya Uvira.
Umwe mu basirikare b’u Burundi, uri ku rwego rwa Ofisiye, yagize ati “Ni imirwano yamaze iminsi itanu ipfiramo abantu benshi”.
Arakomeza, ati “Ntabwo twava aho hantu hari inyeshyamba z’Abarundi”. Ahubwo ngo ingabo z’u Burundi zashyize ibirindiro hafi aho kugira ngo zihangane nazo.
Abaturage bo muri Kigoma, muri Uvira, bavuga ko bafite impungenge, uyu ati “Abo basirikare b’u Burundi, Imbonerakure ndetse na FDLR batangiye kutwibira amatungo, turasaba Guverinoma ya Congo guhagarika Abarundi batuvogerera igihugu bagahungabanya umutekano mu gace kacu”.
Kimwe n’abandi baturage baturiye umupaka w’u Burundi na Congo, bashimangira ko uku kwinjira kw’ingabo z’u Burundi mu gihugu cyabo gukomeje kubangamira cyane umutekano wabo.
SOS itangaza ko ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi, FDNB, bahakana bavuga ko nta ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.