Perezida mushya uherutse kurahirira kuyobora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aratangirira ingendo z’akazi mu bihugu byo mu Karere guhera kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019.
Guverinoma y’iki gihugu yavuze ko Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri azaba ari i Luanda aho azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço. Iki gihugu bakaba basangiye imipaka ku gice kinini ndetse mu minsi ishize hakaba haravuzwe no kwirukana abanye-Congo babagayo.
Ku munsi ukurikiraho, Perezida Tshisekedi azaba ari i Nairobi aho azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Uhuru Kenyatta, wanitabiriye irahire rye ndetse agasoreza muri Congo-Brazzaville, aho azagirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou-Nguesso.
Tshisekedi wagiye ku butegetsi kuwa 24 Mutarama, ni Perezida wa Gatanu wa RDC, akaba yarasimbuye Joseph Kabila. Ni ubwa mbere muri iki gihugu habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.