Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League yatangiye gukinwa, Paris Saint-Germain isura Manchester United kuri ‘Old Trafford iyitsinda 2-0 byombi byagizwemo uruhare n’umunya-Argentine, Ángel Di María, wahanganaga n’ikipe yahozemo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 nibwo hakinwe imikino ibiri ya mbere yo mu cyiciro cyo gukuranamo mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Umukino wahuje ibihangange watangiye 22:00, Paris Saint-Germain idafite ba kabuhariwe bayo Neymar da Silva Santos Júnior na Edinson Roberto Cavani Gómez.
Ibyo ntibyabujije iyi kipe yo mu Bufaransa kwihagararaho Igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0, abakinnyi ba Ole Gunnar Solskjær bakiniraga mu rugo bateye umupira ugana mu izamu inshuro imwe gusa naho PSG yo nta na rimwe.
Igice cya mbere ntabwo cyahiriye ikipe ya Manchester United kuko yavunikishijemo abakinnyi babiri aribo Jesse Lingard na Anthony Martial basimbujwe Juan Mata na Alexis Sanchez.
Kubura aba bakinnyi babiri byongereye imbaraga Paris Saint-Germain itozwa na Thomas Tuchel kuko yahise itangira gusatira cyane inabona igitego cya mbere ku munota wa 53 cyatsinzwe na myugariro w’Umufaransa Presnel Kimpembe ku mupira wavuye muri Koruneri yari itewe na Ángel Di María.
Di María wahanganaga n’ikipe yakiniye, umukino wose yavugirizwaga induru n’abafana ba Manchester United batishimira kuba nta musaruro yabahaye mu mwaka yabakiniye ariko akaba awutanga mu yandi makipe.
Kuvugirizwa induru n’abafana byamwongereye imbaraga afasha PSG kubona n’igitego cya kabiri ku munota wa 60 ubwo yahaga umupira mwiza rutahizamu Kylian Mbappe ahindukiza umunyezamu David De Gea ku nshuro ya kabiri.
Umukino warangiye Man United itsindiwe mu rugo 2-0 ifite abakinnyi 10 kuko ku munota wa 89 Paul Pogba yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Daniel Alvez.
Undi mukino wa 1/8 warangiye AS Roma itsinze FC Porto ibitego 2 – 1, byombi bya rutahizamu w’Umutaliyani Nicolo Zaniolo.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Ajax vs Real Madrid: saa 22:00
Tottenham vs Borussia Dortmund: saa 22:00