Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika benshi bagaragaje ko bishimiye amavugurura arimo gukorwa muri uyu muryango, kandi hashingiwe ku buryo ibintu byose birimo guhinduka mu Isi, imikorere y’uyu mugabane atari yo yari kuguma uko yahoze.
Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, i Dakar muri Sénégal habereye Inama ku iterambere ry’ubumenyi rusange n’ubushakashatsi muri Afurika, The Council for the Development of Social Science Research in Africa, Codesria.
Iyo nama yitabiriwe n’inzobere zaturutse hirya no hino ku mugabane zirimo na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo. Mu ijambo yahavugiye hari aho yageze avuga ko abona amavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ayobowe na Perezida Paul Kagame aganisha habi Afurika. Nta byinshi yarengejeho.
Uyu mugabo w’imyaka 76, amagambo yavuze ajya guhura n’ayo Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yavuze muri Mutarama 2018 ubwo Perezida Kagame yari yahawe kuyobora AU, nyuma y’imyaka ibiri ahawe kuyobora amavugurura y’uwo muryango.
Zuma na we icyo gihe yavuze ko amavugurura ya AU yemejewe abo bireba bose batagishijwe inama. Mu byo yagaragaje kutishimira harimo igitekerezo cyo gufata Umuryango Uharanira Ubufatanye mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) ukagirwa ishami rya AU rishinzwe iterambere, ukanimura icyicaro kikava i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kikajya Addis Abeba muri Ethiopia.
Mbeki ni umwe mu bakuru b’ibihugu baharaniye ko Nepad ibaho ndetse ishyirwamo ingufu ubwo yari ayoboye AU mu mwaka wa 2002.
Amavugurura ya AU yashimwe na benshi ariko abona n’abayanenga, bavuga ko yakozwe n’abantu bamwe nta nama zigishijwe kandi bigakorwa hutihuti.
Ibivugwa nta gushishoza kurimo
Ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yahereje Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi intebe y’ubuyobozi bwa AU.
Yatanze inshingano nyuma y’umwaka wakozwemo byinshi birimo isinywa ry’Amasezerano y’isoko rusange n’urujya n’uruza rw’abantu, amasezerano yo guhuza ikirere mu bijyanye n’ingendo z’indege, gushyiraho ikigega cy’amahoro, gushyiraho uburyo ibihugu bigize AU byishakamo ingengo y’imari y’ibikorwa by’umuryango hatitabajwe amahanga n’ibindi.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Star, Japhet Mathanda Ncube mu Cyumweru gishize, yavuze ko abagira icyo bamushinja muri aya mavugurura babeshya.
Ati “Nkeka ko harimo ibitari ukuri mu bivugwa. Ni ibintu bidahuye n’ukuri kandi nkeka ko nta gushishoza kurimo. Ntabwo ari byo na gato. Icyakora bintera gukomeza kwibaza, biterwa n’iki? Nanjye ntacyo nzi.”
“Sinzi impamvu ariko kuva twatangira kuyobora (AU), twakoranye neza n’abantu bo mu bihugu byose byo kuri uyu mugabane, abantu bafite ibitekerezo bigamije guteza imbere Afurika, abagabo n’abagore b’inyangamugayo bafite Afurika ku mutima.”
Nubwo hari abavuga ko amavugurura ya AU yakozwe nta kugisha inama, Perezida Kagame yavuze ko atari byo kuko inzego n’ibihugu bitandukanye byabajijwe kandi no kwemeza ko amavugurura ari ngombwa, byakozwe ku bwumvikane bw’abakuru b’ibihugu.
Ati “Ntitwigeze tujya hanze y’inshingano zacu. Ababiturega ntiberekana ikibazo cyihariye, baravuga gusa ngo turi kubyihutisha. Icyakora numva nta kibazo kiri mu kuba AU yakora neza. Sindi wa muntu ukora akazi mu myaka itatu kandi kakagombye gukorwa mu mezi atatu. Byinshi (mu binengwa) bishyirwa muri rusange nta na hamwe hihariye hagaragazwa impungenge.”
Asa n’ugaruka ku gitekerezo cya Mbeki cy’uko amavugurura ya AU atari ngombwa, Kagame yavuze ko mu gihe isi ihinduka buri munsi AU atari yo ikwiriye guhora uko yahoze.
Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ngo ikintu kimaze imyaka 20 kiriho ni cyo cyiza, ngo ntikigomba guhinduka. Ibintu hirya no hino birahinduka, rero na AU igomba guhindura. Ntabwo wavuga ngo aha mwikoraho, ngo nta kibazo gihari.”
’Abanyafurika benshi bishimiye ibyo twakoze’
Perezida Kagame yavuze ko igishimishije ari uko abanyafurika benshi bishimiye ibyakozwe mu mwaka umwe yamaze ayoboye AU.
Ati “Twageze kuri byinshi, abanyafurika benshi bagaragaje kubyishimira. Muri Afurika dufite buri kimwe ngo tugere ku nzozi zacu. Tuzagera ku byo twifuza niduhuriza hamwe amasoko yacu adakomeye, tworohereza urujya n’uruza rw’abaturage bacu n’ibicuruzwa ku mugabane.”
Mu Cyumweru gishize ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida Sisi, Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba umwe kugira ngo ibashe guhangana n’ibindi bihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Ati “Ntabwo tugomba kugirira ubwoba izi mpinduka cyangwa ngo dushake kuzikerereza. Ibyo nta musaruro bizatuzanira. Dukwiriye kujya mu ruhando mpuzamahanga twunze ubumwe kandi tugakorana n’indi miryango y’uturere n’abikorera, duharanira ko uburenganzira n’inyungu by’abanyafurika bishyirwa imbere.”
Nubwo Perezida Kagame yatanze intebe y’ubuyobozi ya AU, aracyayoboye amavugurura ya AU kandi yanatorewe kuba Visi Perezida wa kane akaba n’umwanditsi mu bungirije Perezida Sisi.
Inkuru ya IGIHE.COM