Perezida Kagame akaba n’umuyobozi wa gahunda ya Smart Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bw’iyi gahunda, yabereye i Addis Ababa, ahaberaga inama ya 32 y’abakuru b’ibihugu ya AU.
Smart Africa ni gahunda igamije ko ikoranabuhanga riba umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.
Akanama k’ubuyobozi ka Smart Africa, kagizwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika 12, hakiyongeraho Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao na Dr. Amani Abou-Zeid, Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwa remezo n’ingufu.
Perezida Kagame yashimiye abagize inama y’ubutegetsi ya Smart Africa, kuba bafashe igihe cyabo kugira ngo baganire icyaganisha gahunda ya Smart Africa, aho igomba kugana.
Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, kuba yitabira inama ya Smart Africa igihe cyose atumiwe, amubwira ko akomeza kuba hafi iyi gahunda kandi yifuza ko byakomeza kuba gutyo.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya Smart Africa ikomeje kwaguka kuko ubu ibihugu biyigize bigera kuri 24.
Ati “Gahunda ya Smart Africa kuri ubu igeze ku bihugu 24 bifite isoko rihuriweho n’abaturage miliyoni 600”.
Yakomeje ashimira Dr.Hamadoun Touré, watorewe kuyobora Smart Africa muri manda y’imyaka itatu igeze ku musozo, avuga ko ibikorwa yagezeho ari ingirakamaro.
Ati “Ndashaka gushimira Dr.Hamadoun Touré, ku myaka itatu y’ibikorwa by’ingirakamaro yagezeho. Dr. Touré azaba adusezera kuko igihe cye kigeze ku musozo kandi twemeranyije ko hazabaho undi Muyobozi Mukuru w’iyi gahunda”.
Dr Hamadoun Touré ukomoka muri Mali yagizwe umuyobozi mukuru wa gahunda ya Smart Africa mu 2015, nyuma y’uko yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku ikoranabuhanga (ITU) kugeza mu 2014. Ni umuhanga mu bijyanye n’ibyogajuru.
Yabaye umuyobozi mukuru wa gahunda ya Smart Africa mu gihe cy’imyaka itatu uhereye kuwa 1 Mutarama 2016, aho yari afite icyicaro mu bunyamabanga bw’iyi gahunda i Kigali.
Iyi nama kandi yagize Lacina Kone ukomoka muri Côte d’Ivoire, Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.
Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid, ni nyuma yuko muri Werurwe umwaka ushize, Ubunyamabanga bwa Smart Africa, bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga muri Estonia, agamije gufasha Afurika kugera ku ntego zawo z’iterambere.
Perezida Kagame yagize ati “Twakiriye inshuti yacu akaba n’umushyitsi, Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid. Estonia ni igihugu cya mbere mu ikoranabuhanga muri rusange, kandi baryifashishije mu iterambere ry’igihugu cyabo, dushobora kugira ibyo tubigiraho”.
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, buri mwaka hategurwa inama ya Transform Africa. Uyu mwaka izaba ku nshuro ya Gatanu i Kigali, aho yahaye umwihariko udushya mu ikoranabuhanga tw’Abanyafurika, tukazagaragazwa tukanashyigikirwa kugira ngo tube moteri y’ubukungu bwa Afurika bushingiye ku ikoranabuhanga.
Iyi nama izaba kuwa 7-10 Gicurasi 2019 muri Kigali Convention Centre, izahuza abarenga 4000 barimo; abakuru b’ibihugu, abikorera, imiryango mpuzamahanga n’abandi, bigira hamwe uko bakihutisha ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.
Inama ya Transform Africa 2019 izabanzirizwa n’inama mpuzamahanga ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika. Hazaganirwa ku bucuruzi, guhanga imirimo, uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga mu buhinzi, guteza imbere inganda, ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no guteza imbere abagore mu ikoranabuhanga.
Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.
Ibihugu bigize gahunda ya Smart Africa ni; Angola, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, RDC, Cote d’Ivoire, Djibouti, Misiri, Gabon, Ghana, Guinea, Kenya, Mali, Niger, Rwanda, Sao Tome& Principe, Afurika y’Epfo, Senegal, Togo, Tunisie, Uganda na Zambia.
Umwe mu musaruro wa Smart Africa
Gahunda ya Smart Africa imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
Mu 2017 Smart Africa yabyaye gahunda ya Smart City, igamije kugira imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano, gukurikirana ibikorwa n’ibindi, kandi igaturwa n’abaturage bateye imbere.
Hatangijwe kandi gahunda y’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kubaka imijyi irabagirana. Hasinywe amasezerano y’ishoramari arimo aya miliyoni 50 z’amadolari yarasinywe hagati y’u Rwanda, Sheikh Rakadh Group na Ngali Holdings.
Ihuriro rya Smart Africa Alliance ryemeranyije n’ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga Microsoft, mu gufasha ibihugu binyamuryango muri gahunda zitandukanye.
Ikigo cyo mu Bwongereza gisakaza ikoranabuhanga hifashishijwe icyogajuru, Inmarsat plc, kandi cyasinye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’umusaruro uzavamo bukazakwizwa mu gihugu hose no muri Afurika.
Kugeza ubu ibihugu 24 byamaze kwiyandikisha muri Smart Africa bikaba bihabwa ubufasha bw’imiryango myinshi mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ihuriro Mpuzamahanga ry’itumanaho, ibigo, abashakashatsi n’abandi. Ibi bihugu byose kandi bihuriye mu ihuriro rizwi nka ‘Smart Africa Alliance’.
Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 24, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.