Alessandro Fedeli umutaliyani ukinira Delko Marseille mu Bufaransa yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019 akoresheje amasaha abiri, iminota 42 n’amasegonda 32’ ku ntera ya kilometero 111.8, ahita anambara umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).
Alessandro Fedeli w’imyaka 22 yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019
Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itaje bitewe n’uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbararaga.
Abakinnyi bose uko ari 78 batangiye isiganwa baranarisoza nta n’umwe ugize ikibazo cyatuma adasoza cyangwa ngo abe yananiwe gutangira.
Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y’uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.
Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bahuye n’utuzamuka (Climbs) dutatu (3) aho aka mbere bagasanze i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamutse bageze i Rwamagana mu mujyi aho bari bagenze ibilometero 47.5.
Mu gihe abasiganwa bari bagarutse mu mujyi wa Kigali bongeye bazamuka agasozi ka Ntunga. Icyo gihe bari bakoze ibilometero 60.8. Amanota y’uyu dusozi yose yatwawe na Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo.
Du Plooy Rohan yihariye amanota y’udusozi yose
Mu muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, abasiganwa bakunze kuyoborwa na Du Plooy Rohan wakunze kuba ari kumwe na Mugisha Moise na Hudry Florian wa Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani.
Nyuma ubwo bari bagarutse i Kigali nibwo Du Plooy Rohan yaje gusigara kuko ubwo bamanukaga Kicukiro bagana ku rusengero rwo kwa Gitwaza ni bwo isiganwa ryahinduye isura hagati y’amakipe nka Astana, Erythrea, Delko Marseille Provence KTM na Team Rwanda kuko Mugisha Moise na Ruberwa Jean Damascene bari ku muhigo ukomeye.
Bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere ni bwo ikipe ya Astana yari imbere ariko biza kurangira itakaje umwanya kuko Delko Marseille Procence KTM ifashijwe na Areruya Joseph bahise bakuraho Astana na Tema Erythrea.