• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Editorial 25 Feb 2019 IMIKINO

Alessandro Fedeli umutaliyani ukinira Delko Marseille mu Bufaransa yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019 akoresheje amasaha abiri, iminota 42 n’amasegonda 32’ ku ntera ya kilometero 111.8, ahita anambara umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).



Alessandro Fedeli w’imyaka 22 yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019

Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itaje bitewe n’uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbararaga.


Abakinnyi bose uko ari 78 batangiye isiganwa baranarisoza nta n’umwe ugize ikibazo cyatuma adasoza cyangwa ngo abe yananiwe gutangira.

Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y’uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.

Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bahuye n’utuzamuka (Climbs) dutatu (3) aho aka mbere bagasanze i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamutse bageze i Rwamagana mu mujyi aho bari bagenze ibilometero 47.5.

Mu gihe abasiganwa bari bagarutse mu mujyi wa Kigali bongeye bazamuka agasozi ka Ntunga. Icyo gihe bari bakoze ibilometero 60.8. Amanota y’uyu dusozi yose yatwawe na Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo.


Du Plooy Rohan yihariye amanota y’udusozi yose

Mu muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, abasiganwa bakunze kuyoborwa na Du Plooy Rohan wakunze kuba ari kumwe na Mugisha Moise na Hudry Florian wa Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani.

Nyuma ubwo bari bagarutse i Kigali nibwo Du Plooy Rohan yaje gusigara kuko ubwo bamanukaga Kicukiro bagana ku rusengero rwo kwa Gitwaza ni bwo isiganwa ryahinduye isura hagati y’amakipe nka Astana, Erythrea, Delko Marseille Provence KTM na Team Rwanda kuko Mugisha Moise na Ruberwa Jean Damascene bari ku muhigo ukomeye.

Bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere ni bwo ikipe ya Astana yari imbere ariko biza kurangira itakaje umwanya kuko Delko Marseille Procence KTM ifashijwe na Areruya Joseph bahise bakuraho Astana na Tema Erythrea.

 

2019-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira hibukwa Byemayire Lambert [ Ingengabihe ]

Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira hibukwa Byemayire Lambert [ Ingengabihe ]

Editorial 24 Mar 2018
Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Editorial 23 May 2018
CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Editorial 17 Jan 2016
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Editorial 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame
Mu Rwanda

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Editorial 02 Jan 2016
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018
POLITIKI

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru