Perezida Paul Kagame yanenze ibyemezo bireba Umujyi wa Huye byagiye bifatwa na bamwe mu bayobozi, bikagira ingaruka mbi ku bawutuye no ku iterambere ryawo.
Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo bari bateraniye mu Mujyi wa Huye.
Mu myaka mike ishize igice kimwe cy’Umujyi wa Huye kirimo ikizwi nko mu Cyarabu cyari cyarahindutse amatongo kuko ubuyobozi bwari bwarafunze inyubako busaba ba nyirazo kuzivugurura bakubaka amagorofa.
Kubaka amagorofa byarananiranye kuko byamaze imyaka irenga ine, abahafite inzu bavuga ko nta bushobozi bafite.
Byahumiye ku mirari mu 2013 ubwo Kaminuza za Leta zahurizwaga muri Kaminuza imwe, amashami amwe yabaga i Huye akimurirwa ahandi, abanyeshuri bakagabanyuka bigatuma abacuruzi bamwe batangira guhomba.
Mu Ukwakira 2018 habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abikorera yitabirwa n’abaminisitiri batandukanye, hafatwa umwanzuro ko inzu zari zarafunzwe zigomba gufungurwa zikaba zikorerwamo, ba nyirazo bahabwa imyaka itanu yo gushakisha ubushobozi bwo kubaka izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Uwo mwaka ni nabwo hafashwe umwanzuro wo kongera abanyeshuri bigaga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, bakava ku bihumbi bitanu bakagera ku bihumbi icumi.
Gufungirwa byavuye mu ‘mafuti n’amakosa’
Perezida Kagame yavuze ko kuba bamwe mu bafite inzu mu Mujyi wa Huye barafungiwe hagashira igihe kuvugurura byarananiranye byaraturutse ku makosa.
Ati “Bamwe bari barafungiye amaduka bavuze ko bongeye bakarekura ariko ntabwo ari uko gusa. Ngira ngo abari barafungiwe byavuye mu mafuti no mu makosa ariko ngira ngo ahari nabyo byarabakanguye.”
Yabajije abagera kuri 600 bari bateraniye aho uburyo icyemezo cyafashwe abagenerwabikorwa batabizi kugeza ubwo bibateye ibihombo.
Umwe mu bafite inzu zari zarafunzwe mu Mujyi wa Huye yavuze ko igitekerezo cyo kubafungira cyabituye hajuru batagishijwe inama.
Ati “Byatangiye kuva mu 2010. Hari haje igitekerezo cyo kugira ngo abantu bose bubake inzu zifite amagorofa atatu mu mujyi. Haje ibwirizwa rivuye mu Karere, ntabwo nzi uwarizanye kuko haje ibwiriza bucya bandika ku nzu ngo ‘Towa Towa’, baratubwira bati inzu zigomba gufungwa mukubaka amagorofa.”
Uwo mucuruzi yavuze ko ikibazo gikomeye cyabayemo ari uko babasabye kuvugurura inzu zabo nta kuganira. Ati “Benshi cyabagahuyeho bituma uyu mujyi bose bawuhunga baragenda.”
Perezida Kagame avuga ko igitekerezo cyo kuvugurura umujyi atari kibi ariko ngo byakozwe mu buryo butatekejweho neza.
Yavuze ko kwibwira ko ikintu kiri mu kuri ariko ntukibwire abandi iteka bizana ingaruka zitari nziza.
Ati “Ndibwira ko n’igitekerezo niba cyaratangiye ari kizima, nticyasobanutse neza cyangwa n’abantu bagitekereje ntibagitekereje neza ngo n’ishyirwa mu bikorwa rigende neza. Byabaye gufata ikintu kimwe mu bintu icumi ibindi byose ukabyihorera.
Yakomeje ati “Abayobozi iyo baganiriye n’abo bayobora ikintu bakakibumvisha ntabwo bigorana, n’iyo bigoranye ku mpamvu zumvikana abantu bafite uko babyifatamo neza.”
Icyakora Perezida Kagame yasabye abafite inzu bakomorewe mu mujyi Huye kutirara, ngo kuko nibadakosora ngo bakore ibyo basabwa n’ubundi bashobora kongera gufungirwa.
Amashami ya Kaminuza i Huye yagiye kubera inyungu za bamwe
Nyuma yo guhuza amashami ya Kaminuza no kwimura abanyeshuri benshi bakava i Huye, byashyize abacuruzi bamwe mu bihombo kuko benshi bahahirwaga n’abo banyeshuri.
Perezida Kagame yavuze ko yakurikiranye neza icyo kibazo, agasanga byarakozwe ku nyungu z’abantu bamwe.
Ati “Byagiye mubireba, mwese murabyihorera ndetse abandi barabishyigikira. Njya gukurikirana uko byagenze nasanze ibintu byinshi bitandukanye. Umuntu umwe, babiri, batatu akavuga ngo ubwo bimwe bigiye hariya ibindi bigasigara aha njye ntabwo nasigara hano. Agatangira kwireba ikibazo cye kikaza mbere y’icy’igihugu. Akabanza gukemura ikibazo cye ngo icy’igihugu kibe kiretse kizaza nyuma.Niho ibibazo bituruka.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko imyumvire nk’iyo ikwiriye guhinduka, abantu bakareka kwirebaho gusa kuko badashobora kumerera neza bagenzi babo babayeho nabi.
Ati “Imitekerereze yacu ntishobora gutuma dukora neza n’ibintu twumva dukwiriye kuba dukora, inyungu n’ingaruka zabyo tuzizi. Aba baturage bacu nibatamera neza , nitutabagezaho ibyo dukwiye kuba tubagezaho, kumera neza bo batameze neza ni ukwibeshya.”
Guhera mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo gukomorerwa inzu nyinshi mu mujyi wa Huye zatangiye kuvugururwa kandi urujya n’uruza ruriyongera kuva aho abanyeshuri ba Kaminuza bongerewe.
Amafoto: Village Urugwiro
Inkuru ya IGIHE