Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.
Baganira na KT, dukesha iyi nkuru abo basore bavuze ko bababajwe n’uburyo bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu mu gihe nyamara bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nzayisenga Jean de la Croix wo mu murenge wa Gataraga i Musanze avuga ko yagiye muri Uganda gusura murumuna we wakoze impanuka. Icyakora ibyo yakorewe ageze muri icyo gihugu kandi afite pasiporo ngo byatumye azinukwa kuzongera gusubirayo.
Yagize ati “Ibyo nakorewe, n’iyo bambwira ko inzira ijya mu ijuru inyura Uganda, nakikira nkajya Kenya na Tanzaniya nshaka uburyo nerekeza mu Ijuru ariko ntanyuze muri Uganda! Reka reka, na barumuna banjye batuyeyo nababwiye nti mwe muri muri icyo gihugu, Imana nibishaka tuzongera duhure ariko kuzagaruka ntibibaho.”
Nzayisenga avuga ko mu byamutunguye ari uko nyuma yo gufatwa na Polisi ya Uganda we na mugenzi we bari kumwe babambuye imyambaro yose mu ruhame.Ngo barebaga ko bafite inkovu zo kuba barigeze guheka imbunda ari nako bakubitwa inkoni nyinshi.
Ati “Wabera wari wabona umuntu w’umugabo bamwambura imyenda yose agasigara yambaye ubusa buri buri mu ruhame? Njye na mugenzi wanjye byatubayeho, batwicaje hasi batwambura imyenda yose tuzengurutswe n’abantu basaga 10, bakajya batureba hose ngo barebe ko twabaye abasirikare, ko dufite inkovu zo kuba twarahetse imbunda ari nako dukubitwa”.
Abo basore bavuga ko nyuma yo gufatwa, bakwa amashiringi ya Uganda ibihumbi 800, uyabuze agakoreshwa imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ntakiyimana Pierre Célestin wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara wamaze iminsi itandatu afungiye muri Uganda avuga ko yafunguwe nyuma yo gutanga amafaranga yasabwaga. Ngo yabagaho akubitwa na Polisi ibyuma bikozwe mu nsinga anamburwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari yitwaje.
Ati “Bankuye mu modoka nta makosa nakoze, ibyangombwa nari mbifite ariko bamvana mu modoka bankubita insinga, nari nzi ko ntabaho. Banjyanye muri gereza kuri Polisi baradufunga icyankijije ni uko uyu mugenzi wanjye yari afite umuryango muri Uganda. Ni we waje adutangira amashiringi ya Uganda miliyoni n’ibihumbi 600 baraturekura, nongeye kubona amahoro tugeze ku Cyanika.”
Muri gereza aho bafungirwa, ngo urwaye nta miti abona nk’uko bivugwa na Hakizimana Sylvain warwariye muri gereza araremba.
Ati“narwariye mu gihome cyabo ndabinginga ngo bampe umuti banga kuwumpa, buri gitondo nkababwira nti meze nabi ntibagire icyo bamfasha. Malariya yari inyiciye muri gereza kandi abagande twari dufunganywe bo babazaniraga imiti njye bakandeka, nkijijwe na mukuru wanjye uzanye amashiringi ibihumbi 800 aramfunguza. Ubu ndacyarembye ngiye kwifuza.”
Abo basore bavuga ko n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri Uganda batamerewe neza kuko hari n’abo batangiye gufunga. Aho bari bafungiye ngo basize gereza zuzuye imfungwa z’Abanyarwanda.