Umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda washimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, ubwo yajyaga muri icyo gihugu atashye ubukwe bw’umuvandimwe we, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 afunzwe mu buryo butabereye ikiremwa muntu.
Kayibanda avuga ko asanzwe nta kazi agira gahoraho uretse ako gucuruza amavuta ya moteri y’imodoka mu mujyi wa Kigali.
Kayibanda yageze i Kampala ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2019, atashye ubukwe bw’umuvandimwe we wasezeranye mu mategeko bukeye bwaho ku wa 11 Mutarama 2019.
Mu buhamya bwe, yavuze ko tariki 11 Mutarama uyu mwaka ari bwo yasinyiye uyu muvandimwe, ubwo iyo gahunda yari irangiye we n’abavandimwe be bajya kwiyakira ari 13 muri Kampala.
Nyuma yo gusoza iki gikorwa buri umwe ngo yafashe inzira ze, ajya ku nshuti ye guhindura imyenda yari yambaye.
Yavuze ko nyuma yahamagaye indi nshuti ye ituye ahitwa Kisaasi ni muri Kampala amuyobora aho bicaye ajyayo.
Yagize ati “Ngeze aho kuri iyo nshuti yanjye barishimye cyane bakajya bambaza amakuru ya Kigali, nkababwira ko nta kibazo ariko ukabona abantu bari aho bibatangaje kuba bumva ko mvuye i Kigali.”
Muri ubu buhamya, Kayibanda yavuze ko muri iki kiganiro hari bamwe bari bicaye aho, batangiye kuvuga ko ngo mu Rwanda bafunga cyane abantu, ariko we akababwira ko nta muntu bafunga nta kosa yakoze.
Yagize ati “Hashize umwanya umwe muri abo bantu yantanzeho urugero ati, ubu murabona uyu Kayibanda kubera ko ari afande, ashobora gutuma abantu ngo baze bagufate, ako kanya nahise mubwira nti ibyo bintu uvuga ntiwakagombye kubimvugaho kuko sinkora ako kazi.”
Hari umugambi mubisha atari azi
Kayibanda yavuze ko uko uwo muntu yakomezaga kuvuga ayo magambo, inyuma ye hari undi muntu wo muri (CMI), urwego rw’ubutasi rwa Uganda.
Bakomeje kuganira ngo yabonye umuntu uturutse hanze y’akabari barimo araza aramwegera ndetse atangira kumwisuhurisha.
Ati “Uwo muntu yaraje arambaza ati nshobora kukuvugisha, sinari muzi, twateye intambwe nk’eshanu ku ruhande ahita ambwira ati nshinzwe umutekano, mbyumvise nahise numva ko banjyanye, yahise ambwira ngo hari ibibazo bashaka kumbaza, nababwiye ko ndi umushyitsi ariko mu gihe nshaka ko nsubira inyuma kubwira abo mpasize nahise mbona abantu 6 baranteruye banjugunya mu modoka.”
Yavuze ko ako kanya bamwambitse ikigofero ku mutwe n’amapingu.
Inzego z’umutekabo za Uganda ngo zamujyanye kumufungira kuri gereza ya Jinja iherereye Kampala.
Ahagejejwe yakomeje kubazwa n’inzego z’umutekano impamvu yavuye mu gisirikare cy’Ingabo z’ u Rwanda, ariko we yakomeje kubabwira ko atigeze aba mu gisirikare.
Yagize ati “Ndi mu mapingu nabwirwaga ko ibyo bambaza ngomba kubisubiza uko bashaka, ntabyubahiriza nkakubitwa inkoni icumi, kandi ko ningerageza gushaka kubareba mu maso nkubitwa izindi 20.”
Yavuze ko inzego z’umutekano za Uganda zakomeje kumubwira ko afite ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda ariko we akomeza kwemeza ko ari umusivili.
Kayibanda yavuze ko nyuma yo gukomeza kubazwa ibibazo bitandukanye no kugenzura imbuga nkorambaga akoresha bagasanga nta kimenyetso gihamya ko ari umusirikare, aribwo bafashe umwanzuro wo kumurekura.
Yavuze ko Kugeza ubu hari abanyarwanda batari bake bafungiye muri iki gihugu.
Imikoranire ya Uganda na RNC
Kayibanda yavuze ko aho yari afungiye, hari abo baganiraga bakamubwira ko bazanwe muri iki gihugu kuri gahunda yo kujya mu gisikare cya RNC.
Yagize ati “Inzego z’igisirikare hari abantu zizana ariko ako kanya ntitumenye aho babajyanye ariko harahari, hari kandi umwe mu bapolisi wavuze ngo abashaka gusubira mu Rwanda turabasubizayo ariko utabishaka dufite ahandi tumujyana.”
Abanyarwanda bamaze gufungirwa muri Uganda no gukorerwa iyicarubozo umubare wabo ukomeje kwiyongera ubutitsa. Bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda mu gihe baba ari abaturage bashaka imibereho mu bikorwa bitandukanye nk’ubucuruzi bakorera mu bihugu by’abaturanyi.