• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Editorial 06 Mar 2019 Mu Rwanda

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’u Burundi buheruka gutangaza ko mu kiyaga cya Rweru hagaragayemo imirambo bukavuga ko yaturutse mu Rwanda, rweruye ko muri Rweru nta rimbi ryarwo rihaba, ahubwo ababivuga ari bo bazi aho ituruka.

Ahagana mu mpera z’ukwezi gushize nibwo muri icyo kiyaga, ku ruhande rw’u Burundi mu ntara ya Kirundo muri komini Busoni, hagaragaye imirambo umunani, ubuyobozi buvuga ko yaturutse mu Rwanda ariko nta bimenyetso bwagaragaje.

Ni imvugo u Burundi bwakunze gukoresha kuva iyi mirambo yatangira kugaragara mu 2015 ubwo icyo gihugu cyinjiraga mu mvururu za politiki. Ibyo birego u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiranye m’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yashimangiye ko muri Rweru atari ho u Rwanda rushyingura abaturage barwo.

Yagize ati “Amarimbi y’u Rwanda arazwi rwose, aho dushyingura harazwi, amarimbi yacu ateganywa n’itegeko biri mu igazeti ya leta, ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda, rwose. Nta mirambo y’abanyarwanda ijyayo. Kandi abo babivuga, iyo mirambo imwe iba iri mu biyaga, indi iri mu bishanga by’iwabo, indi iri mu mazu iwabo, aho hava iyo mirambo n’indi igomba kuba ari ho iva.”

Yashimangiye ko muri Rweru atari ho u Rwanda rushyingura kuko atari irimbi ryarwo “ndetse ntabwo hazigera haba irimbi ryarwo.”

Minisitiri Sezibera yanagarutse ku mubano n’u Burundi, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’icyo gihugu igihe ibibazo gifite bizaba bikemutse.

Yakomeje ati “Ikibazo cy’u Burundi kiri mu maboko y’umuhuza w’Abarundi, Perezida Museveni wa Uganda, ni we ufatanya n’abayobozi muri EAC ngo ibyo bibazo bikemuke. Aho mu Burundi ibyo bibazo bizakemukira bakumva bagirana umubano n’u Rwanda, u Rwanda ruzakomeza gufungura amaboko yarwo.”

“Imipaka irafunguye, RwandAir ijya i Bujumbura, ngira ngo ni imwe mu bifasha ngo imibanire n’u Burundi ikomeze nubwo hari ikibazo.”

Muri icyo kiganiro kandi Minisitiri Sezibera yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, avuga ko abaturuka muri icyo gihugu baba abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi.

Gusa yakomeje ati “Ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”

2019-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Editorial 16 Dec 2021
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Editorial 15 Dec 2017
Rubavu : Umusirikare  utaramenyekana yarasiwe ku mupaka  w’u Rwanda na Congo

Rubavu : Umusirikare utaramenyekana yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Editorial 18 Jun 2016
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022
Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.

Editorial 23 Jan 2019
Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa
HIRYA NO HINO

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Editorial 11 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru