Nyuma y’uko ubuyobozi bw’u Burundi buheruka gutangaza ko mu kiyaga cya Rweru hagaragayemo imirambo bukavuga ko yaturutse mu Rwanda, rweruye ko muri Rweru nta rimbi ryarwo rihaba, ahubwo ababivuga ari bo bazi aho ituruka.
Ahagana mu mpera z’ukwezi gushize nibwo muri icyo kiyaga, ku ruhande rw’u Burundi mu ntara ya Kirundo muri komini Busoni, hagaragaye imirambo umunani, ubuyobozi buvuga ko yaturutse mu Rwanda ariko nta bimenyetso bwagaragaje.
Ni imvugo u Burundi bwakunze gukoresha kuva iyi mirambo yatangira kugaragara mu 2015 ubwo icyo gihugu cyinjiraga mu mvururu za politiki. Ibyo birego u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiranye m’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yashimangiye ko muri Rweru atari ho u Rwanda rushyingura abaturage barwo.
Yagize ati “Amarimbi y’u Rwanda arazwi rwose, aho dushyingura harazwi, amarimbi yacu ateganywa n’itegeko biri mu igazeti ya leta, ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda, rwose. Nta mirambo y’abanyarwanda ijyayo. Kandi abo babivuga, iyo mirambo imwe iba iri mu biyaga, indi iri mu bishanga by’iwabo, indi iri mu mazu iwabo, aho hava iyo mirambo n’indi igomba kuba ari ho iva.”
Yashimangiye ko muri Rweru atari ho u Rwanda rushyingura kuko atari irimbi ryarwo “ndetse ntabwo hazigera haba irimbi ryarwo.”
Minisitiri Sezibera yanagarutse ku mubano n’u Burundi, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’icyo gihugu igihe ibibazo gifite bizaba bikemutse.
Yakomeje ati “Ikibazo cy’u Burundi kiri mu maboko y’umuhuza w’Abarundi, Perezida Museveni wa Uganda, ni we ufatanya n’abayobozi muri EAC ngo ibyo bibazo bikemuke. Aho mu Burundi ibyo bibazo bizakemukira bakumva bagirana umubano n’u Rwanda, u Rwanda ruzakomeza gufungura amaboko yarwo.”
“Imipaka irafunguye, RwandAir ijya i Bujumbura, ngira ngo ni imwe mu bifasha ngo imibanire n’u Burundi ikomeze nubwo hari ikibazo.”
Muri icyo kiganiro kandi Minisitiri Sezibera yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, avuga ko abaturuka muri icyo gihugu baba abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi.
Gusa yakomeje ati “Ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”