Kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba (EAC), yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame araganira na mugenzi we Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, ku birebana n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere bakaza kandi kugirana ikiganiro n’Abanyamakuru.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame umwaka ushize rwasize ibihugu byombi byemeranyijwe iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uhuza imijyi ya Isaka na Kigali.
Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 400. Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).
Muri Mata 2016, ubwo Perezida Magufuli yasuraga u Rwanda, Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba, bafungura ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.
Uyu munsi bitegnijwe ko perezida Magufuli yakira mugenzi we Perezida Kagame kumeza.