• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, hateraniye Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abawitabiriye anabibutsa ko Umwiherero ari umwanya mwiza wo:

• Kurushaho gutekereza ku nshingano bafite nk’abayobozi kugira ngo buri wese yubahirize neza inshingano ze;

• Gukomeza gufata ingamba zo gukosora ahagararagaye imbaraga nke mu byagombaga gukorwa n’inzego zinyuranye za Leta ndetse n’iz’abikorera;

• Gufata ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’Inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu cyacu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza h’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abitabiriye Umwiherero ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyacu kuko ariwo musingi w’iterambere.

Abari mu Mwiherero wa 16 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:

a) Raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi;

b) Inzira u Rwanda rwanyuzemo mu rugendo rwo kwiyubaka (A reflection on Rwanda’s development trajectory);

c) Afurika mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga (Africa and global geopolitics);

d) Ishoramari rigamije guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu (Investment for recapturing the domestic market)

e) Kongera umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe iterambere (Increasing agricultural productivity for growth);

f) Kunoza ireme ry’uburezi (Improving the quality of education);

g) Kunoza ireme ry’ubuvuzi (Improving the quality of health).

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.

2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.

3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services),

(ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi;

(iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu,

(iv) gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.

6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.

7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri,

(ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye,

(iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum),

(iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.

8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.

9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education),

(ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo,

(iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.

Umunyamakuru yafotoye bimwe mu bihe byaranze Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 16, guhera tariki 09 kugeza tariki 11 Werurwe 2019.

Nyakubahwa, mfite igitekerezo cy'uburyo twarushaho guteza imbere urwego rw'ubuvuzi

Nyakubahwa, mfite igitekerezo cy’uburyo twarushaho guteza imbere urwego rw’ubuvuzi

Nzakumbura ibi bihe byiza bya siporo ya mugitondo

Nzakumbura ibi bihe byiza bya siporo ya mugitondo

Udusuhurize abavandimwe bo muri Kenya

Udusuhurize abavandimwe bo muri Kenya

Uyu ni Minisitiri w'ikoranabuhanga wacu, ni umwe muri ba minisitiri bato dufite

Uyu ni Minisitiri w’ikoranabuhanga wacu, ni umwe muri ba minisitiri bato dufite

Wow, ndi gufata interineti ituruka muri izi modoka

Wow, ndi gufata interineti ituruka muri izi modoka

Nizere ko nawe utibagiwe amazi yo kunywa

Nizere ko nawe utibagiwe amazi yo kunywa

Njye ndabona twabigira gutya. Hoya reka tubigire gutya. Erega kurwanya ruswa mu bifi binini ntibyoroshye, ariko tuzabigeraho.

Njye ndabona twabigira gutya. Hoya reka tubigire gutya. Erega kurwanya ruswa mu bifi binini ntibyoroshye, ariko tuzabigeraho.

Nishimiye kwitabira uyu mwiherero. Honorable wowe umaze kwitabira umwiherero kangahe?

Nishimiye kwitabira uyu mwiherero. Honorable wowe umaze kwitabira umwiherero kangahe?
JPEG - 123.2 kb
Ndabona umushinga natanze uri mu bizigirwa mu mwiherero. Byiza cyane

Nakubwiye ko turi mu bambere urampakanya

Nakubwiye ko turi mu bambere urampakanya

Ariko RSSB ishobora kubaka izindi nzu z'ubucuruzi. Minister yakwereka uburyo byakorwa

Ariko RSSB ishobora kubaka izindi nzu z’ubucuruzi. Minister yakwereka uburyo byakorwa

Akabeho ko mu Burusiya ndabona ntacyo kagutwaye

Akabeho ko mu Burusiya ndabona ntacyo kagutwaye

Burya Siporo n'imibereho myiza birahura cyane burya

Burya Siporo n’imibereho myiza birahura cyane burya

Dore akazuba keza k'i Burasirazuba, karaye karigenda none dore ngako turahuye

Dore akazuba keza k’i Burasirazuba, karaye karigenda none dore ngako turahuye

Icyo navuga ni uko made in Rwanda ari cyo gisubizo

Icyo navuga ni uko made in Rwanda ari cyo gisubizo

Mu Majyaruguru ubuhinzi biragenda. Ibirayi ni imari ikomeye iwacu.

Mu Majyaruguru ubuhinzi biragenda. Ibirayi ni imari ikomeye iwacu.

Muvandimwe hari hashize igihe

Muvandimwe hari hashize igihe

Amafoto yafotowe na KT

2019-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari Akagambane  Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Ubwanditsi 15 Aug 2018
Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye
Amakuru

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Ubwanditsi 04 Apr 2021
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades
IMIKINO

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru