• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Editorial 30 Mar 2019 Mu Mahanga

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, nibwo umuhungu wa Perezida Museveni yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto yibutsa amateka, ubwo se yambikaga Fred Rwigema ipeti rya Major General mu mwaka wa 1988.

Nyuma yo gushyiraho iyi foto, abantu benshi bakurikira Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku rukuta rwa Twitter, bagiye bayivugaho byinshi ndetse bamwe bagaragaza uburyo Rwigema n’abandi banyarwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi mu 1986.

Lt Gen Muhoozi yari yagize ati “Ku myaka 30 Fred Rwigema Gisa yambitswe ipeti na Perezida Yoweli Museveni nk’umwe mu ba jenerali majoro ba NRA (National Resistance Army) mu 1988”.

Uwitwa Peter Mahirwe kuri Twitter, yabwiye Muhoozi ko iyo Rwigema aba akiriho yari kubabazwa n’ibyo se [Museveni] ngo akorera Abanyarwanda, ntiyatindijemo yahise amukura mu bamukurikira [Block]..

Mahirwe yagize ati “Wibagiwe gushyiraho ko yari umunyarwanda wanafashije so kugera ku butegetsi, iyo aza kuba akiriho yari kubabazwa n’ibikorwa so akorera Abanyarwanda”.

Yakomeje ati “ None Kainerugaba yanzuye kumboroka (Block me). Ukuri kuraryana”.

Lt Gen Muhoozi ufite abamukurikira [Followers] basaga ibihumbi 111 kuri twitter, yashyize hanze iyi foto ya Rwigema, nk’umwe mu banyarwanda bafashije Perezida Museveni gufata ubutegetsi, mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza.

N’ubwo Uganda ibihakana, Guverinoma y’u Rwanda iyishinja, kwica, gufungwa, gushimuta ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda babayo; gufatira ibicuruzwa biva mu Rwanda byoherejwe mu mahanga, gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo RNC, FDLR,….

2019-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Uganda: Kubera imyenda yabeshye ko yashimuswe ngo abone ayo yishyura

Editorial 22 May 2018
Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Editorial 07 Apr 2016
Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Editorial 03 Oct 2017
Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Editorial 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda
ITOHOZA

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Editorial 08 Jul 2016
AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria
SHOWBIZ

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Editorial 07 Mar 2018
Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru