Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, nibwo umuhungu wa Perezida Museveni yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto yibutsa amateka, ubwo se yambikaga Fred Rwigema ipeti rya Major General mu mwaka wa 1988.
Nyuma yo gushyiraho iyi foto, abantu benshi bakurikira Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku rukuta rwa Twitter, bagiye bayivugaho byinshi ndetse bamwe bagaragaza uburyo Rwigema n’abandi banyarwanda bafashije Museveni gufata ubutegetsi mu 1986.
Lt Gen Muhoozi yari yagize ati “Ku myaka 30 Fred Rwigema Gisa yambitswe ipeti na Perezida Yoweli Museveni nk’umwe mu ba jenerali majoro ba NRA (National Resistance Army) mu 1988”.
Uwitwa Peter Mahirwe kuri Twitter, yabwiye Muhoozi ko iyo Rwigema aba akiriho yari kubabazwa n’ibyo se [Museveni] ngo akorera Abanyarwanda, ntiyatindijemo yahise amukura mu bamukurikira [Block]..
Mahirwe yagize ati “Wibagiwe gushyiraho ko yari umunyarwanda wanafashije so kugera ku butegetsi, iyo aza kuba akiriho yari kubabazwa n’ibikorwa so akorera Abanyarwanda”.
Yakomeje ati “ None Kainerugaba yanzuye kumboroka (Block me). Ukuri kuraryana”.
Lt Gen Muhoozi ufite abamukurikira [Followers] basaga ibihumbi 111 kuri twitter, yashyize hanze iyi foto ya Rwigema, nk’umwe mu banyarwanda bafashije Perezida Museveni gufata ubutegetsi, mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza.
N’ubwo Uganda ibihakana, Guverinoma y’u Rwanda iyishinja, kwica, gufungwa, gushimuta ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda babayo; gufatira ibicuruzwa biva mu Rwanda byoherejwe mu mahanga, gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo RNC, FDLR,….