• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene
Muhigirwa Louis

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Editorial 03 Apr 2019 Mu Rwanda

Ibi n’ibyatangarijwe abanyamakuru inama rusange ya AJPRODHO-Jijukirwa irangiye, yabereye muri Hotel Classic ku Kicukiro, mu cyumba cy’iyi Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 31/03/2019, na Bwana Muhigirwa Louis, Perezida w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa.

Uwiringiyimana Deo, mu buhamya bwe yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye ashakisha icyo akora arakibura, nibwo yaje kuba umunyonzi aho yagize ati” Narangije amashuri yisumbuye mbuze akazi mfata igare njya kunyonga ntwara abantu. Mu by’ukuri ntacyo amafaranga nakoreraga nabonaga angezaho”

Akomeza avuga ko AJPRODHO-Jijukirwa, yabagiriye inama yo kwibumbira mu matsinda, aho bahereye ku mafaranga 200 nk’umugabane wa buri munyamuryango. AJPRODHO-Jijukirwa ngo yababwiye ko nubwo muri uwo mwanya babona batanze amafaranga make, ariko ku mwaka azaba yariyongereye, hakagurizwa abantu bagatanga inyungu.

Uwiringiyimana Deo, yakomeje adutangariza ko muri iryo tsinda yafashemo imyanya ine ihwanye na 800 F, ngo mu mwaka yafashe ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw).

Nk’uko yakomeje abidutangariza ngo yibutse ko yari afite ikiroto cyo korora ingurube, yigurira iya 25,000 Frw, yaje kubwagura ibibwana 11 mu mwaka 2016.

Inyungu yakuye mu mushinga w’ubworozi bw’ingurube n’uko murumuna we yatsinze, iwabo bakabura ubushobozi bwo kumujyana ku ishuri, aha ngo yigiriye inama yo kugurisha bya bibwana asiga nyina yabibwaguye, amafaranga akuyemo murumuna we ayajyana ku ishuri.

Iyi ngurube kandi yasigaye yaje kubyara ibibwana 13 mu 2017, bimaze amezi atandatu agurisha ibibwana bitanu kimwe bamuha 70,000 Frw. Ubu ngo mu gace k’iwabo basigaye bamwita umukire.

Uwiringiyimana Deo, ufite ikiraro kinini cy’ingurube, mu mihigo ye ngo mu minsi iri imbere yiteguye kwirihira kaminuza, abikesha inama yagiriwe na AJPRODHO-Jijukirwa.

 AJPRODHO-Jijukirwa

Nk’uko Bwana Muhigirwa Louis, yakomeje abidutangariza ngo bunganira muri gahunda za Leta, zirimo kwihangira umurimo n’izindi zigamije kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda. Aho ubu bagiye gushimangira umugoroba w’ababyeyi.

Yakomeje adutangariza ko bagiye guhugura abaturage ku burenganzira bwabo, aho asanga nibahugurwa batazajya bakomeza kugwa mu mutego wa ruswa.

Yakomeje atubwira ko bagiye guhugura urubyiruko rw’abakobwa bari mu mashuri, kwirinda gutwara inda batifuza, babigisha kwihangira umurimo ndetse n’abaguye muri icyo kibazo cyo gutwara inda bakabafasha gusubira mu mashuri.

Ikindi yavuze cyavuye mu myanzuro y’iyo nama y’inteko rusange ni aho abakozi babiri bo muri ngenzuzi bari barasezeye ku mirimo yabo, muri iyo nama rusange na perezida ngenzuzi yaje gusezera ku bushake ku mirimo yari ashinzwe. Aha ngo habayeho gutora andi maraso mashya muri ngenzuzi kugira ngo uru rwego rukomeze inshingano zarwo.

Jean- Claude Afurika

2019-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Editorial 01 May 2017
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 11 May 2017
Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Editorial 27 Jun 2018
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Editorial 28 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga
Mu Rwanda

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Editorial 06 Dec 2017
Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi
Amakuru

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Editorial 02 Dec 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru