• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakorera ibitangazamakuru Mpuzamahanga niby’imbere mu gihugu. Mu rwego rwo kwibuka Jenoside k’inshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yavuze ko komisiyo yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye yatewe.

Yagize ati “Komisiyo Perezida Macron w’u Bufaransa yashyizeho, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura icyo kibazo, kuko hari n’ibindi bakora bikemura ibibazo bireba u Rwanda.

Kuri icyo navuga ko bateye intambwe, ubwo ni ukuyitera kugira ngo n’ibindi bigende neza, ngira ngo umuntu yategereza akareba uko bizagenda.”

Yavuze ko iyi ntambwe kimwe n’izindi zitandukanye zatewe “mu gihe gishya, ku muyobozi mushya no mu mikorerere itandukanye n’iyahozeho kera’.

Ku wa Gatanu nibwo Perezida Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yatangaje iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert.

Rizaba rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Perezida Kagame na Perezida Macron

Perezida Macron yanatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza abantu gukora imishinga y’ubushakashatsi kuri Jenoside, by’umwihariko yibanda ku yakorewe Abatutsi, akanongerera ubushobozi urukiko rukurikirana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera umubare w’abagenzacyaha “kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe kandi bacirwe imanza mu gihe gikwiye”.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uwashoza intambara ku Rwanda yabihomberamo, atangaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwo ari we wese warushozaho intambara.

Umunyamakuru ati “Hari ibimenyetso byagaragaye nko mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi hatandukanye, aho abantu bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ese intambara irashoboka?”

Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko intambara ari ikintu umuntu wese atakwihutira kujyamo.

Yavuze ko ijambo ‘intambara’ ari ijambo riremereye n’ubwo bamwe barivuga uko bishakiye abandi ntibumve uburemere bwaryo.

Ati “Ryumvikana neza iyo urebye ku buzima n’ibindi bintu by’ingenzi byangirikira mu ntambara”

“Ntabwo ari ikintu cya mbere, si n’icya kabiri, yemwe si n’icya gatatu mu by’ibanze. Ni ikintu kibaho kuko nta bundi buryo buhari bwo gukemura ikibazo.”

Yagarutse ku rugero rw’ibiherutse kuba mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko abari babiri inyuma bashobora kuba bari bafite umugambi wo gushotora u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Rwanda nizibakurikira mu bihugu byo hanze barurege ko ari rwo kibazo, bityo ibibazo byari bisanzwe biriho mbere y’iyo ntambara byirengagizwe.

Ati “Ni ko twabibonye, bo bumvaga ko bizaba ari inyungu kuri bo, ariko twabonye ko ibyo bashatse kugeraho bidashoboka, baribeshye.”

Perezida Kagame yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda rudatekereza guteza intambara ahandi, abandi bo bashobora kuba bategura intambara ku Rwanda, ariko ko rutazemerera uzarushotora ahubwo ko bazahangana.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Yavuze ko uko inzego zitandukanye mu Rwanda zirushaho gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’u Rwanda ryabaye no mu bijyanye n’ubwirinzi, bityo ko rwiteguye guhangana n’uwagerageza kuruhungabanyiriza umutekano.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku magambo bamwe mu banyarwanda avuga ko bananiwe gufatanya n’abandi mu guteza imbere igihugu bajya bavuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ko bafashe ibice bimwe na bimwe by’igihugu, avuga ko ibyo ari amagambo gusa.

Ati “Abo bantu ntibazi ibyo baba bavuga.”

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije, bagashaka kongera kurukora mu jisho, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, ari bo bazabihomberamo birenze uko babitekereza.

Yagize ati “Utekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije akibaza ko yaza kutuvangira, ni twe tuzamuha isomo rirenze iryo atekereza. Uwo ni wo mwuka utuyobora, kandi ibyabaye ntibishobora kongera ukundi”.

2019-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Editorial 31 Oct 2018
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru