Umunyarwanda Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 ntazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe n’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), ari kumwe n’umukoresha we Darius Kayobera n’umugore wa Darius witwa Uwineza Claudine.
Ibyo byabereye aho bakoreraga ku muhanda wa Musajjalumba mu gace ka Lubaga kari mu Mujyi wa Kampala.
Mu buhamya bwe, Mucyo asobanura uko bafashwe yagize ati “Byari mu gicuku turi mu modoka y’umukoresha wanjye twitegura gutaha. Ako kanya abagabo bambaye imyenda ya gisirikare bari bavuye mu modoka ya pick up baratugose, bakomanga ku birahuri by’imodoka yacu bategeka umukoresha wanjye n’umugore we gusohoka.”
Kayobera n’umugore we ndetse na Mucyo ubusanzwe ni abanyarwanda. Basanzwe bacururiza mu Mujyi wa Kampala mu gihe Mucyo ashinzwe inzu ebyiri zikora ibijyanye no kuruhura no kunoza umubiri (beauty spa) ahitwa Lubaga.
Ubwo bafatwaga Mucyo yari afite miliyoni 1.3 z’amashilingi. Avuga ko ubwo umukoresha we n’umugore we babasohoraga mu modoka, abasirikare bahise babambika amapingu bakabashyira mu modoka.
Akomeza agira ati “Ba basirikare babiri bahise baza bankankamira mu giswahili, ngo wowe wumva uri igiki ko wasigaye mu modoka? Umwe muri bo yankubise inshyi eshatu mu maso, undi ajya mu gikapu cyanjye abonamo amafaranga arayatwara.”
Ayo mafaranga Mucyo ntiyigeze ayagaruriwa kandi nyuma gato mu byo banditse ko bamusanganye yo ntiyanditswe, byumvikana ko nta kuyabaza.
Nyuma y’igihe gito Mucyo na bagenzi be baje kumenya ko ababataye muri yombi ari abakozi ba CMI.
Bamaze gufatwa, ibyo bakorewe ntaho bitaniye n’ibyo basanzwe bakorera abanyarwanda bafashwe na CMI.
Ni bimwe bisanzwe byo kwibwa amafaranga cyangwa ibindi abafashwe bari bafite, gushimutwa, gukubitwa byose bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mucyo ati “Batwambitse ibitambaro mu maso twese uko turi batatu baratujyana. Twese nta wari uzi aho batujyanye.”
Kayobera yabwiye abo basirikare abinginga ngo niba ari we bashaka bamutware wenyine. Yababwiye ko basize abana batatu bato mu rugo bakeneye kwitabwaho, abasaba ko nibura barekura umugore we akajya kubitaho ndetse n’umukozi we akarekurwa ariko barabyanga ahubwo bamutegeka guceceka.
Kayobera yaje kubwira Mucyo bari muri gereza ko icyo azira ari uko amukorera naho Kayobera akaba azira umugabo yagurije amafaranga aho kuyamwishyura akajya kumugambanira muri CMI.
Mucyo ati “Umukoresha wanjye turi mu buroko yambwiye ko ari umugabo witwa Ibrahim w’umunyarwanda wateje ibyo bibazo ubwo Kayobera yamusabaga kumwishyura amafaranga yari yaramugurije.”
Kayobera yaje kumenya ko Ibrahim yari maneko wa CMI, wajyaga amugambanira avuga ko ari maneko wa Leta y’u Rwanda.
Imodoka yatwaye Mucyo, Kayobera n’umugore we yabahagaritse ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya ariko ntibari bahazi.
Mucyo ati “Ntabwo twahise tumenya aho hantu ariko nyuma abo twari dufunganywe baje kutubwira ko ari ku biro bikuru bya CMI.”
Bagezeyo basabwe gutanga ibyo bafite byose birimo imikandara, inkweto, amasakoshi, isaha n’ibindi.
Ati “Ubwo umwe muri ba bagabo yabonaga telefone ya Kayobera, yamuteye ubwoba amusaba kumubwira umubare w’ibanga wa Mobile Money. Kuri Konti ye hariho amashilingi ibihumbi 800 bayakuraho.”
Yakomeje agira ati “Bahise bafata umugore we bamujyana aho abandi bagore bafungirwa, njye n’umukoresha wanjye batujyana ahantu mu kirongozi, batubwira ko ari aho tugiye kuba turi.”
Gutotezwa bikabije byatangiriye aho uwo munsi. Mucyo yibuka ubwo umwe mu basirikre yazaga mu gicuku asakuza ngo ‘Mucyo, ngwino hano. Ati “Yanzamuye mu cyumba cyo hejuru mpfutse mu maso, banjyana aho bahatira abantu ibibazo.”
Mu byo yabajijwe harimo igihe n’aho yavukiye, aho yize, impamvu yaje muri Uganda n’ibindi.
Ati “Namubwiye byose. Mbirangije arankankamira ati ‘Ndashaka ko kumbwiza ukuri, ni nde wakohereje i Kampala, yakohereje kuhakora iki? Namubwiye ko ntacyo ntavuze. Navuze ko naje mu bucuruzi nta kindi. Yahise ategeka abandi basirikare kunsubiza hasi bakanyitaho byihariye.”
Mucyo yamanuwe n’abasirikare bajya kumukibita imigeri n’inkoni mu mbavu, mu nda n’ahandi barangije barongera baramuzamura bamujyana mu bindi biro.
Ati “Aho ho navugishijwe n’umusirikare uvuga Ikinyarwanda neza. Yarambwiye ati Mucyo bite! Ikintu gishobora kugikiza hano ni ukuvugisha ukuri. Na we yantegetse kumubwira buri cyose, nyuma arambwira ngo ‘kuki utemera ko ari u Rwanda rwakohereje aha?”
Mucyo yamubwiye ko nta wamwohereje, ategeka abasirikare kumujyana ahandi hejuru.
Hejuru yahasanze undi mugabo w’umunyarwanda n’abasirikare, bamutegeka kuvanamo imyenda. Hafi aho hari ubwogero bwuzuyemo amazi akonje cyane, bamutegeka kuyajyamamo hagasigara ijosi gusa.
Mu minota mike yatangiye gutitira, bamusaba kuvamo. Hari undi munyarwanda basabye kwicara mu ntebe y’icyuma muri icyo cyumba, hafi ye ngo hari undi mugabo ufite umukwege urimo utuntu tw’insinga.
Mu buhumya bwe, Mucyo avuga ko uwo mugabo wundi batangiye kumukubita za nsinga mu bworo bw’ikirenge arasakuza, maze [Mucyo] bamubwira ko na we ari byo biramubaho natavugisha ukuri.
Mu gihe ubwoba bwari bwamwishe, Mucyo yavuze ko ngo bamufashe bamusubiza hasi.
Amaze gusubira aho abandi bari, mugenzi we w’umunyarwanda bari bafunganywe witwa Damascène Rugengamanzi amugira inama yo guha ruswa umwe mu basirikare ngo badakomeza kumutoteza.
Mucyo yarabikoze, ahamagara umwe mu basirikare bakundaga kuza aho bafungiye amuha ruswa y’ibihumbi 500 by’amashilingi.
Ati “ Namuhaye nimero z’inshuti yanjye twabanaga ahitwa Mengo. Umusirikare yanzaniye urupapuro n’ikaramu mwandikiraho ibyo agomba gushyira iyo nshuti yanjye kugira ngo imuhe amafaranga.”
Gukubitwa byatangiye kugabanyuka, nyuma y’amezi atatu yoherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kireka.
Mucyo avuga ko muri iyo nzira yo gutotezwa no kubabazwa, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC.
Umwe mu basirikare wigeze kumuvugisha mu Kinyarwanda yemeza ko ashobora kuba ari umukozi wa Kayumba. Ikindi kibimwemeza ni uko umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.
Ati “ Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.”
Mucyo akeka ko Rugengamanzi ashobora kuba yaratotejwe bikagera aho yemera kujya muri RNC.
Icyakora Mucyo avuga ko yakomeje kumuhakanira ko nta na kimwe cyatuma ajya kwifatanya n’abaterabwoba, kabone n’iyo yapfa.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Mata, umwe mu basirikare Mucyo yari yarahaye amafaranga, yaje aho bari bafungiye i Kireka amubwira ko arekuwe agiye koherezwa mu Rwanda.
Bamujugunye ku mupaka wa Kagitumba, ku mpapuro bamuhaye handitseho ko ‘yari yambutse binyuranyije n’amategeko’ nyamara yabaga muri Uganda mu buryo bwemewe.
Ati “Banyibye amafaranga yose nari mfite nsigarana ubusa ariko ndashima ko nibura nagarutse iwacu.”
Kayobera n’umugore we Claudine baracyababarizwa mu buroko bwa CMI, nta wemerewe kubasura kandi ntibagezwa mu rukiko.
Ntabwo Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yigeze ihabwa uburenganzira bwo kujya kubareba, abana babo babayeho nk’abatagira ababyeyi kandi nta cyaha bakoze.
Abantu bibaza igihe gushimuta, gufunga no gutoteza abanyarwanda b’inzirakarengane binyuranyije n’amategeko bizarangirira muri Uganda.
Src : Igihe