• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ubwanditsi 17 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili aravuga ko Umunyarwanda, Ignace Murwanashyaka w’imyaka 56 wayoboraga umutwe wa FDLR utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yaguye muri gereza yo mu Budage azize uburwayi.

Muri Nzeri 2015, ni bwo Murwanashyaka we na Musoni Straton wari umwungirije ku buyobozi bwa FDLR bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko. Icyo gihe Murwanashyaka yakatiwe igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka 8.

Ikinyamakuru Bwiza cyanditse ko Dr. Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 07 Mata 2006, akurikiranyweho iby’ingendo zitemewe, ariko yahise arekurwa. Kuwa 26 Gicurasi 2006, u Budage bwatangiye iperereza ku byaha by’intambara yaregwaga ariko ubushinjacyaha burihagarika ritageze kure. U Rwanda rwasabaga ko arwohererezwa rukamucira urubanza.

Dr. Ignace na Straton, urukiko rwabakatiye mu mwaka wa 2015, Murwanashyaka akatirwa igifungo cy’imyaka 13 naho Straton wari umwungirije akatirwa imyaka 8. Kuwa 20 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwa Karlsruhe mu Budage rwasheshe igihano cy’imyaka 13 yari yarakatiwe Dr Ignace Murwanashyaka, ruvuga ko mu kumukatira bwa mbere hakozwe amakosa menshi mu rwego rw’amategeko.

Uru rukiko rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 kuri Musoni Straton, akazakirangiza muri uyu mwaka. Ubushinjacyaja bwavuze ko bufite ibindi bimenyetso ku byaha byashinjwaga Dr Ignace Murwanashyaka, akaba yitabye Imana atabiburanishijwe cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda .

Amwe mu mateka ye, Bwiza yanditse ko ibikorwa bya Politiki yabitangiriye mu kurwanya Leta y’u Rwanda mu mutwe wa FDLR, wari ufite politiki n’ishami rya Gisirikare. Ibi byatumye akora ingendo nyinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho abasilikali ba FDLR baba.

Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’abibumbye wamufatiraga ibihano byo kudatembera kubera ko yashinjwaga gufasha mu bikorwa by’ikwirakwizwa ry’intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ignace Murwanashyaka apfuye urubanza rwe rwari rutararangira.

2019-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 25 May 2019
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite  Nyandwi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi
ITOHOZA

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017
Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa
HIRYA NO HINO

Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru