• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Editorial 17 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafunzwe kubera gushushanya ku ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza ariko nyuma bakaza kurekurwa, ubu amashuri bigagaho yarabirukanye. Inzego z’ubutegetsi zirukanye aba banyeshuri ku ishuri rya Ecofo Akamuri riherereye muri Kirundo mu Majyaruguru y’u Burundi.

Aba bakobwa bose bakiri bato, bari batawe muri yombi muri Werurwe bafungirwa muri gereza ya Ngozi bashinjwa gushushanya ku ifoto ya Nkurunziza.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uheruka gutangaza ko birukanywe ku wa 20 Werurwe bashinjwa guhimba inyandiko zo ku ishuri.

Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati Lewis Mudge, yabwiye itangazamakuru ko aba bana bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Mudge yagize ati “Ni amakuru meza ko aba bana bari barekuwe ariko ibyo bashinjwaga ntabwo byakuweho, ubu bose bamaze kwirukanwa aho bigaga kandi ibi bizagira ingaruka ku burenganzira bwabo bwo kwiga.”

Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.

Urukiko rw’Intara mu Kirundo rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha.’’

Yakomeje ati “Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’

Ifatwa ry’abakobwa bari bakurikiranweho gutuka Perezida Nkurunziza ryazuye igitutu cyokejwe ubutegetsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu nyito igira iti ‘#freeourgirls’ cyangwa ‘murekure abakobwa bacu.’

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yavuze ko “Mu gihe hari ibyaha byinshi bikorerwa mu Burundi, biteye agahinda kubona abana aribo baburanishwa ku mpamvu zidafatika.’’

Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu habera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure. U Burundi buhakana ibi birego.

Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005, icyifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu (mu 2015) yaje no gutorerwa cyateje imyigaragambyo yatumye benshi bahunga.

Mu 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.

2019-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Editorial 23 Nov 2020
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Editorial 27 Sep 2023
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Editorial 15 Oct 2020
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020

Igitekerezo kimwe

  1. yewe
    April 18, 20199:46 am -

    abarundi ntabwo baterereye ariko ifoto yomugitabo ngonuko ariya perezida se abobana barahohotewe ariko ntabwo babonye uko igihangage gaddafi cyapfuye bamukuruta mumuhanda bagiye bicisha bugufi ahaaaaa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho
INKURU NYAMUKURU

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Editorial 27 Nov 2017
Kenya amatora  ya Perezida agiye gusubirwamo
Mu Rwanda

Kenya amatora ya Perezida agiye gusubirwamo

Editorial 01 Sep 2017
Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye
Mu Mahanga

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Editorial 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru