Abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafunzwe kubera gushushanya ku ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza ariko nyuma bakaza kurekurwa, ubu amashuri bigagaho yarabirukanye. Inzego z’ubutegetsi zirukanye aba banyeshuri ku ishuri rya Ecofo Akamuri riherereye muri Kirundo mu Majyaruguru y’u Burundi.
Aba bakobwa bose bakiri bato, bari batawe muri yombi muri Werurwe bafungirwa muri gereza ya Ngozi bashinjwa gushushanya ku ifoto ya Nkurunziza.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uheruka gutangaza ko birukanywe ku wa 20 Werurwe bashinjwa guhimba inyandiko zo ku ishuri.
Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati Lewis Mudge, yabwiye itangazamakuru ko aba bana bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Mudge yagize ati “Ni amakuru meza ko aba bana bari barekuwe ariko ibyo bashinjwaga ntabwo byakuweho, ubu bose bamaze kwirukanwa aho bigaga kandi ibi bizagira ingaruka ku burenganzira bwabo bwo kwiga.”
Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.
Urukiko rw’Intara mu Kirundo rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe.
Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha.’’
Yakomeje ati “Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’
Ifatwa ry’abakobwa bari bakurikiranweho gutuka Perezida Nkurunziza ryazuye igitutu cyokejwe ubutegetsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu nyito igira iti ‘#freeourgirls’ cyangwa ‘murekure abakobwa bacu.’
Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yavuze ko “Mu gihe hari ibyaha byinshi bikorerwa mu Burundi, biteye agahinda kubona abana aribo baburanishwa ku mpamvu zidafatika.’’
Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu habera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure. U Burundi buhakana ibi birego.
Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005, icyifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu (mu 2015) yaje no gutorerwa cyateje imyigaragambyo yatumye benshi bahunga.
Mu 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.
yewe
abarundi ntabwo baterereye ariko ifoto yomugitabo ngonuko ariya perezida se abobana barahohotewe ariko ntabwo babonye uko igihangage gaddafi cyapfuye bamukuruta mumuhanda bagiye bicisha bugufi ahaaaaa