Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe, yitabiriye inama y’umunsi umwe izwi nka ‘AU Troika Summit’. ibera mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo, aho iyi nama y’igitaraganya ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Sudani na Libya.
Amakuru avuga ko yatumijwe by’igitaraganya na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi, mu bushobozi bwe nk’Umuyobozi wa AU muri uyu mwaka.
Iraza kwitabirwa kandi n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Mahamat Faki, utegerejweho guha raporo aba bakuru b’ibihugu ku bikorwa bya AU bijyanye n’uko ibi bibazo by’umutekano muke muri ibi bihugu byakemurwa.
Hari hashize iminsi Faki asoje uruzinduko rwe muri Sudani yagiye kubera uko ibintu byifashe nyuma y’aho Perezida Bashir ahirikiwe ku butegetsi bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yamaze amezi agera kuri atatu.
Ubusanzwe Komite ya AU yiga ku bibazo by’umutekano muri Libya iyobowe na Perezida Sassou N’guesso. Iraza kugeza ku bakuru b’ibihugu aho gahunda yo kugarura amahoro muri Libya igeze.
Perezida el-Sisi araza kandi kuyobora ibiganiro bigaruka ku kibazo cya Sudani bigomba guhuriza hamwe ibihugu bya Tchad, Congo Brazzaville, Djibouti, Rwanda, Somalie na Afurika y’Epfo bireba uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.