• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Editorial 02 May 2019 POLITIKI

Umunyamuziki ubivanga na Politiki Robert Kyagulanyi ubarizwa mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, wamamaye nka Bobi Wine, yarekuwe n’urukiko atanze amafaranga yihanangirizwa kongera gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yarekuwe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019. Yasomewe ibyaha bitatu ashinjwa abwirwa n’umucamanza Esther ko byose ari ingenzi agomba kubikurikiranwaho mbere y’uko asaba ubujijire.

Yarekuwe yemererwa kuburana yidegembya. Umwanzuro ukimara gutangazwa mu rukiko abashyigikiye Bobi Wine bateye akaruru k’ibyishimo nk’uko bitangazwa na The New Vision. Yavugiye mu rukiko ko niba guharanira ukwishyira ukuzina byatuma akomeza gufungwa yiteguye kuguma muri gereza agashima Imana byimazeyo, ikirenze kuri ibyo ngo afite byinshi byo gukora no kwitaho.

Uyu muhanzi yari afungiye muri Gereza ya Luzira ubundi ifungirwamo ba ruharwa. Yaburanye hifashishijwe ‘video conference’ ari muri Gereza yafungiwemo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru. 

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko ava muri Gereza ya Luzinda agasubira mu buzima busanzwe, yihanangirizwa kongera gukora igikorwa atabimenyesheje ubuyobozi. Yasabwe gutanga miliyoni imwe y’amashilingi mbere y’uko asohoka muri gereza, agatanga na miliyoni icumi y’amashilingi ku byaha ashinjwa. 

Bobi Wine azongera kwitaba urukiko kuya 23 Gicurasi 2019, uhereye uyu munsi bivuze ko ari mu byumweru bitatu biri imbere.  

Urukiko rwemereye Bobi Wine kuburana yidegembya.

Bobi Wine ashinjwa gusuzugura inzego za Leta zirimo Polisi, gukoresha inama n’abambari be atabisabiye uburenganzira ubuyobozi. Nile Post ivuga ko mu byaha ashinjwa harimo n’ibyo yakoze tariki 11 Nyakanga 2018 aho we n’abambari be barimo umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, David Lule, Edward Sebufu n’abandi bateguye inama yigaga ku kuburizamo itegeko rigena umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, bwategetse ko amaradiyo na Televiziyo guhagarika abanyamakuru 13 bashinja gutangaza amakuru y’ibinyoma aryanisha rubanda.

Ibinyamakuru byandikiwe birimo NBS, Bukedde TV, NTV, CBS FM ndetse na Capital FM. Uyu mwanzuro wafashwe ngo nyuma y’uko mu minsi ishize kuri ibi bitangazamakuru hatambutse inkuru zihabanye n’umwuga w’itangazamakuru.  

The Obsver, ikinyamakuru kitegamiye kuri Leta ya Uganda, cyanditse ko uru rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, rutishimiye uko ibi bitangazamakuru byatambukije inkuru y’ihagarikwa ry’ibitaramo bya Bobi Wine kugeza afunzwe.

Bobi Wine yaburanye ari muri gereza hifashishwa ‘video conference’.

2019-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Administrator 06 Nov 2025
Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Editorial 17 Dec 2019
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Editorial 27 Mar 2018
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Editorial 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda

Editorial 15 Mar 2018
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Editorial 26 Jan 2017
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru