• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda

Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda

Editorial 08 May 2019 UBUKERARUGENDO

Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza igiye gufatanya na shene ya Televiziyo y’Abanyamerika ya National Geographic mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ubu bufatanye buzageza mu 2021, buzibanda ku gukora inkuru zivuga ku byiza nyaburanga bigize ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho zizajya zerekanwa kuri iyi televiziyo n’imbuga nkoranyambaga zayo.

Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Ikipe ya Arsenal guhera mu mwaka ushize wa 2018, aho iyi kipe yambara imyambaro iriho amagambo ashishikariza abayireba gusura u Rwanda.

Muri ubu bufatanye bushya, umufotozi Charlie Hamilton James n’umwanditsi Greenwood Dabies basuye u Rwanda kugira ngo batunganye inkuru n’amafoto bizatambutswa kuri iyi televiziyo.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal, Pete Silverstone, yabwiye The Drum ko ari ishema gufatanya na National Geographic mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda.

Yagize ati “Dushimishijwe cyane no gukorana na National Geographic kugira ngo twerekane umwihariko w’u Rwanda. Mu myaka isaga 130, National Geographic yagiye igeza ku bantu miliyoni nyinshi ku Isi inkuru zijyanye n’abakora siyansi, abavumbuzi n’abafotozi. Ubu bufatanye bushya buzafasha mu kumenyekanisha u Rwanda n’ibyo rufite.”

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba ubukungu rufite bugiye kwerekanwa ku bakurikirana National Geographic.

Ati ”Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal no kuba hashyizweho ubundi buryo bushya, bizafasha gushishikariza abatembera kugira amatsiko yo kureba u Rwanda nk’ahantu ha mbere bakwifuza kugera kandi bazaza bisanga.”

Mu masezerano y’ubufatanye ya Visit Rwanda na Arsenal, abanyabigwi b’iyi kipe, Lauren Etamé-Mayer na Alex Scott basuye u Rwanda mu muhango wo Kwita Izina. Iyi kipe kandi ikomeje gukorana bya hafi n’u Rwanda mu kuzamura umupira w’amaguru, aho abatoza n’abana bahugurwa n’inzobere zivuye muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Arsenal imaze umwaka yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Arsenal yinjiye mu mikoranire na Shene ya Televiziyo ya National Geographic yo muri Amerika

Ibiyaga biri mu byiza nyaburanga biri mu Rwanda ba mukerarugendo bizihirwa no gusura

Imwe mu mafoto yafashwe azagaragazwa kuri televiziyo mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
Src : IGIHE

2019-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Editorial 27 Mar 2018
Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Editorial 20 May 2019
South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango

South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango

Editorial 17 Dec 2019
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 19 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura
Mu Rwanda

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017
Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Editorial 02 Mar 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Editorial 13 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru