Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko inyeshyamba za FDLR zari zimenyerewe mu mashyamba ya Congo, zatangiye kugaragara no muri Uganda kandi bikaba bimaze kumenyekana ko bafite n’ahandi bitoreza muri Kisoro.
Umusaza w’umunyarwanda ugifungurwa muri gereza ya Uganda uko yaje kumenya ko hari ibice byitorezwamo n’inyeshyamba, ibyo bice bikaba biherereye mu Karere ka Kisoro mu majyepgo ashyira uburengera azuba bwa Uganda.
Ntamukunzi Erasto w’imyaka 68, umuhinzi mworozi wo muri Gasiza ho muri Nyabihu avuga ko yaje gushimutwa ubwo yari muri Kisoro mu kwezi gushize. Bityo nkuko bikunze kugendekera abanyarwanda benshi iyo bageze muri Uganda, yaje guhura n’uruvagusenya kuko yaje gushimutwa n’inzego z’umutekano bamujugunya mu buroko aho muri Kisoro kuko bamuregaga kuba intasi y’URwanda.
Ibyinyeshyamba kwitoreza muri Kisoro akaba yaraje kubimenya, ubwo yari mu buroko Kisoro, abashobora kuba batazi FDLR, n’ ibisigisigi by’ingabo zatsinzwe mu Rwanda mbere ya 94 zanga Abatutsi urunuka, kandi bakaba ari nabo bari ku isonga mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Ntamukunzi avuga ko byari mu kwezi gushize ku wa gatandatu tarikiya 20, ubwo yaragiye mu mirimo ye ya buri munsi ubwo bamushimutaga akibaza ati se ko ndi umusaza, kuki barimo kunkorera ibi byose, Ntamukunzi aracyagaragara nkaho akiri muto, nubwo afite imyaka myinshi y’ubukure ati: “Banteruraga bafashe mu mpande z’impantaro ariko bavuga ngo ndi intasi y’uRwanda.
“Bantwaye kuri polisi, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 21, bityo marayo wikendi yose kandi nta kosa na rimwe nari nakoze icyangombwa cyanjye cyo kwambukiraho cyari cyimeze neza kandi n’indangamuntu yanjye narinyifite.
Ubwo nari mu buroko, nkuko Ntamukunzi abivuga, umusirikare wo mu ngabo za Uganda yazanyemo abantu babiri umwe yagaragaraga nkaho afite imyaka iri muri za 30, naho undi yagaragaraga nkaho afite imyaka 17.” Ntamukunzi avuga ko ubwo yari muri gereza, “mabusu” ngo hari abantu barakaye bashinzwe kugirira nabi abafunzwe ku bakubita, no kugirira nabi abakiza muri gereza no kubambura amafaranga , baramutse hari ayo bafite.
Uwari wahondaguwe yagize ati “mugumane amafaranga yanyu!”
Uwari wahondaguwe yamusubije ati : umusirikare yatwaye amafaranga yacu, nta faranga na rimwe dusigaranye n’uko abaza abari bakiza mu buroko bakiri bashyashya impamvu bari aho?”
“Turi hano kubera ko tugiye kujya muri FDLR, bityo tukazarwanya URwanda , Ntamukunzi akaba avuga ko yatunguwe cyane. Akaba ari umusaza wanga intambara, aho yazamuye imyenda abereka inkovu z’ibisebe yatewe n’intambara yo muri za 90.
Ubwo abo bantu bashyashya bamaraga kuvuga ko bagiye kwinjira muri FDLR kugirango barwanye URwanda, byatumye Ntamukunzi agerageza kumva ibindi birutaho.
Ati: “Bakaba babarizwa mu mashyamba , uwo wari ukiri mushyashya akaba ariko yabivuze.
Umwe muri abo bari bafunzwe akaba yarabajije niba iyo ariyo FDLR irwanya URwanda?”
“Yego, nari muri FDLR mbere icyakora yagaragaraga nkaho yarimo guhuzagurika , kandi yarakubiswe n’ingabo z’uRwanda, bityo mfata umwanzuro wo kwambuka Uganda ngo njye gushakisha imibereho.
Bikaba byarakunzwe kuvugwa mu bitangazamkuru ko Kayumba Nyamwasa afite ushinzwe kwinjiza abarwanyi mu ba RNC muri Mbarara witwa Pasiteri Deo Nyirigira.