Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguye gahunda y’iminsi itatu yo gutembereza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Muri iyo gahunda y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, baratembera mu Burengerazuba no mu Majyaruguru y’u Rwanda, birebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Ubwo butembere kandi bugamije kubagaragariza ko hari umutekano usesuye, bitandukanye n’ibyavugwaga. nabamwe mu banyapolitiki barwanya Leta y’U Rwanda ko hari impungenge z’umutekano muri ibyo bice. Ni gahunda yatangiriye muri pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Muri iyo pariki babonye uburyo ubukerarugendo bukorwa, ibyiza nyaburanga muri pariki ndetse n’uburyo muri Pariki ya Nyungwe hari umutekano usesuye.
Ni n’umwanya mwiza kuri aba badipolomate wo kugira ngo babone amakuru kuva ku nzego zo hasi agaragaza ibyagezweho n’inzego z’imbere mu gihugu ndetse n’inzira yo kubaka no guteza imbere imikoranire hagati y’intara n’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, iri tsinda ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’ n’isumo rya Kamiranzovu.
Gusura Nyungwe kw’aba badipolomate bije ari umwanya mwiza wo gukuraho ibihuba bimaze iminsi bivuga ko aka gace kadatekanye.
Mu minsi ishize u Bufaransa ni kimwe mu bihugu byari bwaburiye abaturage babyo basura u Rwanda ku kutajya muri Nyungwe.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amakuru atangwa n’u Bufaransa atari yo kubera ko ba mukerarugendo basura u Rwanda nta mpungenge na nke bigeze bagaragaza.
Ishyamba rya Nyungwe ribonekamo isoko ya Nil. Ribonekamo kandi amoko y’ibiti asaga igihumbi, n’amoko 85 y’inyoni. Mu bindi byiza nyaburanga birangwa muri iryo shyamba birimo ikiraro cyo mu kirere (Canopy walkway) gifite uburebure bwa metero 160.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe batemberanye n’abo bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Src : KT