Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, ryatangaje ko abayoboke baryo mu Burundi bari batawe muri yombi barekuwe, rishimira abariteye inkunga y’amasengesho.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose, Pasiteri Dr. Ted N.C Wilson, yasabye abayoboke baryo n’abandi ku Isi yose gusengera bagenzi babo bo mu Burundi babujijwe ubwisanzure bwo gusenga na Guverinoma y’icyo gihugu.
Yavugaga ko ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Burundi watowe, Past. Lamec Barishinga, yatawe muri yombi ari hamwe na Past. Lambert. Hari kandi n’abandi 21 bose bafunzwe.
Ati “Ndasaba Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose gusengera abagize itorero ryacu mu Burundi, babone ubwisanzure mu gusenga muri kiriya gihugu kandi harekurwe n’Abadiventisiti batawe muri yombi”.
Kuri uyu wa Gatanu iri torero ryanditse ko “Twakiriye amakuru meza kandi twishimiye kugaragaza ko abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose bari batawe muri yombi mu Burundi barekuwe. Amasengesho yasubijwe”.
Rikomeza rigira riti “Turashimira Guverinoma y’u Burundi ku ruhare rwayo by’umwihariko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yayo, Justin Niyobuhungiro, ku bufasha yatanze mu kubarekura.”
Iri tangazo kandi rishimira abayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose n’abandi basengeye abari batawe muri yombi, itorero ryo mu Burundi ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’iki gihugu.
Nubwo abatawe muri yombi barekuwe, Itorero ry’Abadiventisiti rivuga ko ‘Guverinoma y’u Burundi yabujije Itorero ry’Abadiventisiti gukora binyuze mu buyobozi bwacu bwatowe mu Burundi, kandi bwaratowe mu buryo bukwiye, bwemewe n’amategeko n’Ishami ry’inama nkuru y’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati’.
Rivuga ko ryizeye ko ku bufatanye bazakomeza gukemura ibijyanye n’ibihe itorero ririmo n’imiyoborere yaryo.