Impanuka ikomeye y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Albert yahitannye batatu mu gihe abagera kuri 20 bagishakisha , mu barobyi 25 bakorera ku cyambu cya Fofo bari muri ubwo bwato barokowe .
Amakuru yemeza ko batatu bitabye Imana mu gihe abagera kuri 20 baburiwe irengero mu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Albert ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Ubu bwato bwari butwaye abakinnyi n’abafana babo bagera kuri 60. Iyi mpanuka yabereye muri metero 80 uvuye ku cyambu cya Fofo.
Aba bakinnyi n’abafaba babo bari bagiye mu mukino wa gicuti uhuza abagore n’abagabo ahitwa i Runga.
Mu barobyi bakoreraga ku cyambu cya Fofo bari muri ubwo bwato batabawe ntihagira numwe ukomereka.
Umuyobozi w’icyambu cya Fofo, Beker Ogen yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no gutwara abagenzi benshi, ikirere kitari kimeze neza mu mazi higanjemo umuyaga mwinshi.
Ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyi mpanuka byasubitswe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, bivuwako gahunda yo gukomeza kubashakisha yakomeje kuri uyu wambere mu gitondo.
Si ubwambere ubwato butwaye abakinnyi n’abafana babo burohama mu kiyaga cya Albert muri 2016, ubwato bwari butwaye abakinnyi n’abafana bagera kuri 45 barohamiye muri iki kiyaga.