• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga ya Uganda, Idah Nantaba, arashinja abashinzwe inzego zishinzwe kubungabunga umutekano kwica abayobozi banyuranye, hakabeshyerwa inyeshyamba umutwe wa ADF.

Imbere y’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi,  mu rusengero rwa  Bukolooto mu mujyi wa Kayunga, Nantaba yagize ati  “ Ukuri ni uko abo bicanyi bari mu nzego z’umutekano no muri guverinoma.”

Uyu muministiri yavuze ko aba bicanyi bari kurasa abantu bakomeye muri Uganda, na bo bakomeye kandi badakorwaho muri politique ya Uganda kuko bari mu nzego zo hejuru za guverinoma no muri Leta muri rusange.
Madame Nantaba yavuze ko nk’abanya-Uganda bafite ibibazo birenga ibihumbi 10 byo kwibaza ku uhitamo ko Umuganda wo kwicwa nk’inkoko. Ati “ nari ngiye gukurikiraho, ariko Imana ikinga akaboko.”

Aha Nantaba yakomozaga ku byabaye taliki ya 24  Werurwe 2019, ubwo polisi yarasaga ikica Ronald Ssebulime ku birego bifitanye isano n’uyu muministiri.

Polisi yaje kuvuga ko uwarashwe, yari afite intwaro arasana na polisi. Polisi kandi yemeza ko abofisiye bayo bishe umupfakazi w’imyaka 40, wari utuye mu karere ka Wakiso, agiye gusura abakobwa be babiri biga mu ishuri ryisumbuye ryitirirwe mutagatifu andre i Kabimbiri  mu karere ka Kayunga.

Ntibiramenyekana niba Nantaba, umudepute w’umugore uhagarariye akarere ka Kayunga, wananenze cyane ubwicanyi bwa Ssebulime, niba hari icyo yatangarije polisi kuri ubu bwicanyi nyuma yo kutitaba bwa mbere, akavuga ko perezida Museveni yamusabye kuguma iwe mu rugo.

Image result for Madame Nantaba

Uyu mugore uba no mu idini ry’abadiventiste, yasutse amarira hasi avuga ko uwari ugiye kumwica yagororewe kuzamurwa mu ntera, gusa yirinda kuvuga amazina.

Fred Enanga, uvugira Polisi ya Uganda, yavuze ko nta kirego na kimwe yakiriye cy’uyu muministiri,  agaragaza ko haba hari abashatse kumwica, amusaba ko yareka kubinyuza mu itangazamakuru ahubwo akandika ikirego.

Abayobozi bakomeye muri Uganda, bamaze iminsi baraswa. Nka Ibrahim Abiriga wari umudepute wa Arua na Muhammad Kirumira  wahoze ari umuyobozi wa polisi y’akarere ka Buyende bishwe barashwe mu mwaka ushize, bikavugwa ko ababishe bagenderaga kuri za moto bagahita batoroka.

Abandi bishwe ni uwari umushinjacyaha mukuru wa Leta, Joan Kagezi, uwahoze avugira polisi, Andrew Kawees, Maj Muhammed Kiggundu wari warasezerewe mu ngabo n’abandi bayisilamu bagera muri 12.

Nantaba yavuze ko yitabiriye amasengesho ngo avuge ukuri, kuko amaze iminsi myinshi yihisha kandi abanzi be bari gukoresha itangazamakuru bayobya uburari nk’uko barashe Ssebulime babeshya ko yari agiye kumwica.

Nantaba yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwitabira amasengesho kuko azi igihe bazamwicira, akazajya mu ijuru.

On October 10, police manhandled and in the

2019-05-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana intagondwa zirenga 70 zari zarajengereje amajyaruguru ya Mozambike

Editorial 06 Aug 2021
Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Editorial 01 Dec 2018
Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Editorial 31 Jul 2019
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 26, 20196:47 pm -

    Nibyo koko ADF-NALU yitirirwa byinshi muri Uganda kandi itabikoze.

    Ariko nubwo Leta iyibeshyera nayo siyo iba yabikoze ahubwo itinya kuvuga uwabikoze kugira ngo abaturage batayitakariza ikizere.

    Naho ubundi abishe Joan Kagezi, Andrew Kaweesi na Hon Abiriga, yemwe n’abandi benshi Leta ya Uganda yarangije kubamenya ndetse ifunga uwari ukuriye ubwo bwicanyi. Kuva yafungwa umutekano usa nk’uwagarutse mu gihugu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye
Mu Mahanga

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye

Editorial 21 May 2018
Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga  kubera kwishongora (ikimenyetso)
IMIKINO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga kubera kwishongora (ikimenyetso)

Editorial 01 Jul 2016
Himbara  ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda
ITOHOZA

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Editorial 28 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru