Amakuru maze iminsi ngenzura kandi afitiwe gihamya nuko ubu abanzi b’igihugu cy’uRwanda bakomeje kwisuganya mu gihugu cya Suéde. Wa mutwe w’iterabwoba witwa RNC wa Kayumba Nyamwasa ubu ukomeje ibikorwa byawo byo kwinjiza abanyamuryango bashya muri uwo mutwe aho bibanda cyane cyane mu migi irimo za kaminuza kuko iyo migi irimo abanyeshuri benshi b’abanyarwanda.
Imwe muri iyo migi yo mu gihugu cya Suéde twavuga uza ku isonga ni Uppsala aho RNC imaze kwinjiza abanyeshuri bagera kuri 50, ibyo bikorwa by’uwo mutwe bikaba bikorwa n’abagabo babiri bahoze ari abanyamakuru mu Rwanda, abo akaba ari Mcdowell Kalisa na Nelson Gatsimbazi.
Undi mugi ni Örebro nawo ukaba urimo abanyeshuri benshi b’abanyarwanda, igikorwa cyo kwinjiza abanyeshuri muri uwo mutwe mu mugi wa Örebro kikaba gikorwa na Didas Gasana ndetse n’umugi witwa Göteborg.
Didas Gasana wahoze ari umunyamakuru w’Umuseso
Tumaze iminsi rero tugenzura ibikorwa by’uyu mutwe wa RNC aho amanama akorerwa hose mu mugi wa Uppsala akaba atumizwa na Macdowell Kalisa, Nelson Gatsimbazi ndetse n’umwe mu banyeshuri biga masters witwa Gilbert Muliza, uyu Gilbert Muliza akaba ari we ushinzwe kumenya abanyeshuri b’abanyarwanda bashyashya bose hanyuma akanatanga raporo kuri Gen. Kayumba Nyamwasa.
Uyu Gilbert Muliza niwe ushinzwe ibikorwa byo gucengeza amatwara ya RNC mu banyeshuri biga muri Suéde akaba abifatanya n’umugore we Gloriose Uwamahoro nawe wiga muri icyo gihugu ndetse n’undi witwa Nyirinkindi Jean De Dieu wiga kuri University ya Stockholm.
Aho harimo Macdowell Kalisa, Nelson Gatsimbazi n’abo bafatanya umurimo wa RNC
Ntekereza ko leta y’uRwanda ikwiye kuvugana n’igihugu cya Suéde izi nkozi z’ibibi zigafatirwa ibyemezo vuba na bwangu.
Kelly Sharon Umulisa Umusomyi wa Rushyashya muri Suede
Dieudonne Hakizayezu
Erega ntabwo abanyarwanda bose baba FPR, yemwe siko n’Itegeko Nshinga ribiteganya, bityo abatari muri FPR ntibakwiye kwitwa abanzi b’igihugu!
Suede n’igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu by’ikitegererezo, u Rwanda niruramuka rwanditse rusaba gufunga abayoboke ba RNC bazarucishamo ijisho na cyane cyane ko nta gitero kizwi yari yagaba ku Rwanda, ikizwi ahubwo nuko yasabye ibiganiro!