• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Editorial 22 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019,Col Tom Byabagamba wayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Sgt (Rtd) Kabayiza François bageze mu Rukiko rw’Ubujurire nyuma y’ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwababuranishije.

Rusagara yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célèstin, Byabagamba we yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie mu gihe Kabayiza yunganiwe na Me Munyandatwa Milton

Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa n’ibyo bashinjwa. Arangije yavuze ko mbere yo kuburanisha ubujurire mu mizi, uruhande rw’abajuriye ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha batanze intitizi.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 31 Werurwe 2016, abaregwa bose bari bahari ndetse bashyizeho umukono nkuko biteganywa n’amategeko.

Gusa ngo ntibigeze bagaragaza impamvu yo kujurira kuko kuvuga ngo urajuriye ‘utavuga impamvu y’ubujurire ubwo bujurire ntibuba buriho. Bugomba ubusanzwe gukorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe’.

Yavuze ko niba batari biteguye guhita batanga impamvu z’ubujurire, bagomba kuzitanga mu gihe cy’ukwezi.

Byabagamba yavuze ko kuvunga ngo ‘twagombaga gutanga impamvu z’ubujurire, twarazitanze kuko tutemeranyije n’imyanzuro urukiko rwafashe. Izindi zose zaba zishingiye aho, indi mpamvu yaruta iyo ni iyihe? Ngira ngo ahari umuntu niyo yaba adafite icyo avuga mu rukiko agombaga kuvuga kugira ngo ahakane gusa’.

Gakunzi wunganira Tom Byabagamba yavuze ko bitangaje kubona ubushinjacyaha buvuga ko umukiliya we ubujurire yatanze ari impitagihe, asaba urukiko kudaha agaciro izo mpamvu.

Rusagara yiregura ku nzitizi z’ubushinjacyaha avuga ko yitabye urukiko ashaka ubutabera, ko ‘kwirengagiza ko maze imyaka hafi itanu mfunze ntafite ubutabera, ku myaka yanjye ndabona nta yindi nzitizi ubushinjacyaha bufite atari ukwirengagiza’.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara n’umwunganizi we

Yavuze ko urubanza rwaburanishwa agasobanura n’uburyo afunzwe mu buryo budakurikije amategeko muri gereza.

Me Mundatwa Milton wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yavuze ko inzitizi z’ubushinjacyaha zigamije gutinza urubanza kuko butifuza ko umukiliya we arekurwa.

Yavuze ko umukiliya we afite uburwayi butamworoheye kandi ngo n’ubusanzwe yakatiwe igihano cy’imyaka itanu ku buryo hasigaye amezi make ngo kirangire. Asanga ubushinjacyaha ntacyo buhomba ku kuba yakwangirwa kujurira.

Muri Nzeli 2016 abantu bataramenyekana bakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga  ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi.

Ayo makuru yacicikanaga hakoreshejwe whatsapp natwe muri  Rushyashya yatugezeho ariko tubanza gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, twabajije umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.

2019-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Burundi: Imbonerakure ziratungwa agatoki mu rupfu rwa René Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 wishwe ateraguwe ibyuma

Editorial 01 Mar 2018
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019
Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Editorial 17 Mar 2021
Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Editorial 24 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Editorial 10 Jun 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 03 Sep 2024
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru