ChimpReports ifite inkuru ivuga ku ntambara ikomeye umutwe wa Mai Mai uhanganyemo n’Abanyamulenge bivugwa ko bashyigikiwe na Gen Kayumba Nyamwasa, barwanira ku butaka bwa Congo Kinshasa hafi y’urubibi rw’u Burundi. Haribazwa niba iyi mirwano idashobora kuganisha ku ntambara yeruye mu bihugu by’aka Karere.
Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo bafite amateka akomeye cyane muri ako gace, bivugwa ko bafite imitwe ikorana na Rwanda National Congress (RNC) yashinzwe na Gen Kayumba Nyamwasa, wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda gufungwa igihe kirekire kandi akamburwa impeta zose za gisirikare.
ChimpReports ivuga ko kuri uyu wa Gatatu abatuye muri biriya bice bayitangarije ko imirwano ikomeye yatangiye muri Werurwe ariko ikaza gukara cyane mu minsi mike ishize.
Bivugwa ko inyeshyamba za Mai-Mai zifatanyije n’umutwe Red Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi, zabonye ibikoresho bihambaye zikaba zirwanya Abanyamulenge zifatanyije.
Aba Mai Mai basenye ndetse batwika inzu n’indi mitungo by’Abanyamulenge mu duce dutuwe twa Mibunda, Tulambo na Malunde.
Imirwano ikomeye yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru nijoro.
Umwe mu baturage yabwiye ChimpReports ati “Inyeshyamba zadukubiyemo hagati (Abanyamulenge). Zirashaka kwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe mu gace ka Kiziba kugira ngo bige biborohera kuhageza ibikoresho n’abarwanyi.”
Kuki iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byinjira muri Congo?
ChimpReports ivuga ko iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byambuka bikaba byarwanira muri Congo Kinshasa.
Igihe inyeshyamba zakwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe, bishobora guha icyuho n’abandi benshi bifiza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza bakifatanya n’izo nyeshyamba za Red Tabara.
Perezida Nkurunziza ntazarebera igihe inyeshyamba zimurwanya zaba zatsinze Abanyamulenge, zototera guhirika ubutegetsi bwe.
Burundi bushobora kongera ingabo nyinshi ku mupaka wabwo na Congo, ndetse byanaba ngombwa bukambuka kurwana kuri kiriya kibuga k’indege kugira ngo kitagwa mu maboko y’inyeshyamba.
Isesengura rya ChimpReports rivuga ko u Rwanda, na rwo rushobora kugira icyo rukora mu gihe hari Raporo ya UN yagaragaje ko Gen Kayumba Nyamwasa yakoreshaga Minembwe n’uduce tuyegereye ahashakisha abarwanyi ndetse akahakorera imyitozo ya gisikare igamije kurwa u Rwanda.
Ibi bishobora gutuma haba intambara yeruye hagati y’u Burundi n’u Rwanda haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ariko ikabera muri Congo Kinshasa.
ChimpReports isanga bigenze gutyo, ibindi bihugu byo mu Karere, nka Uganda na Tanzania bigira uruhare mu biganiro by’amahoro mu Burundi bishobora kwivanga muri icyo kibazo.
Amakuru iki kinyamakuru gifite ngo ni uko inyeshyamba zishyigikiye Kayumba Nyamwasa zavuye muri kariya gace ka Minembwe.
Abaturage babwiye ChimpReports ko ingabo zifite imyitozo ziri kumwe n’inyeshyamba zagabye igitero ejo hashize ku wa kabiri ku birindiro by’uwitwa Col Shaka Nyamusaraba biri mu Minembwe.
Nyamusaraba afite umutwe w’ingabo zitwa Gumino ngo zirwanisha Abanyamulenge n’abantu bakomoka mu bihugu by’amahanga bituranye na Congo.
Izi ngabo za Col Shaka Nyamusaraba ngo zishyigikiwe na Pierre Nkurunziza. Benshi mu Banyamulenge ngo babona Col Nyamusaraba nk’umuntu w’intwari kuri bo.
Inkuru ya ChimpReports iherekejwe na video igaragaramo abantu bambaye gisirikare, bavuga Ikirundi barashisha intwaro zikomeye, batunga agatoki umwe abwira mugenzi we ngo “Ngabariya hejuru bahe umuriro.”
Src : ChimpReports