Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ikinyamakuru ‘‘BurundiDaily’’.net, gikorera mu Burundi, cyanditse ko igisirikari gikorera mu kwaha kw’Ishyaka riri ku butegetsi I Bujumbura barimo Imbonerakure, bifatikanyije n’umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ari wo FDLR.
Intego yo kwifatikanya ku iyo mitwe yombi, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho bagaba ibitero ku abasivile banyuze mu Amajyepfo y’u Rwanda ndetse n’Amajyaruguru y’u Burundi, izo ngo n’izo ngamba bafite zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nkuko icyo kinyamakuru cyakomeje kubivuga, ‘‘ubujura, ubwicanyi ni yo ntego y’iyo mitwe yombi yishyize hamwe ku mipaka uko ari ibiri, aho bashimuta amatungo, gusahura mu ingo z’abaturage, inzirakarengane zikahasiga ubuzima, ibyo bikorwa abayobozi bo mu Burundi barebera bakaruca bakarumira.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) ntabwo utakomeje kugaragaza ko igisirikari cy’u Burundi cyahindutse uhereye mu mwaka wa 2015, kuba igikoresho cya Perezida Petero Nkurunziza kugira ngo akomeze ubutegetsi bwe, birenze manda yari agenewe incuro ebyiri, kuko byari biteganyijwe mu masezerano y’I Arusha.
Ingaruka zabaye ni uko icumu ryahise ritangira muri icyo gihugu, aho ibihumbi bahasize ubuzima naho ibihumbi 430. 000 bahungira mu bihugu byo hanze, ni mu gihe icyo gihugu cyari gifite miliyoni 11 by’abaturage.
Umutwe w’iterabwoba FDLR wo ubwawo, wamaze kumena amaraso y’inzirakarengane mu Burasirazuba bwa Kongo ku bwinshi, kuko ari ho biganje, banashinga ibirindiro, hakaba hashize imyaka 25, aho bamwe mu bahoze mu ingabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe, basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri abo miliyoni 1 irenga yarishwe y’Abatutsi muri miliyoni 8 y’abaturage yariho icyo gihe.
Izo ngabo zatsinzwe hamwe n’Interahamwe zakomereje imyitozo ya gisirikari mu Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu mpera za 2018, igisirikari cy’u Burundi bafatikanyije n’Imbonerakure boherejwe kwitoreza mu Burasirazuba bwa Kongo hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abo ni bo bagiye bagaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Bujumbura ku mpunzi zo muri Kivu.
Hafi Imbonerakure 200 bashobora kuba baragarutse mu igihugu cy’u Burundi mu intangiro za 2019, abo kandi bashobora kuba barazanye na mirongo itatu irenga z’umutwe wa FDLR.
Nkuko icyo kinyamakuru ‘‘BurundiDaily.net’’, cyakomeje kubivuga, ngo boherejwe mu Burundi ku mipaka ihana imbibi n’u Rwanda, aho ni nko mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe. Aho ni ho batangiye kugaba ibitero imbere mu Rwanda, bagamije gutwara inka n’ihene no kwibasira ingo z’abaturage.
Ntabwo ari abategetsi b’Abarundi barebereye gusa, ahubwo na Polisi y’u Burundi yabigizemo uruhare mu kubafasha, icyo kinyamakuru kigaragaza ko abasirikare 8 bafashwe ku wa 05 Gicurasi muri Busoni I Kirundo.
Nkuko nanone tubikesha ikinyamakuru Igihe, izindi Imbonerakure zari ziturutse muri Kongo, zagize uruhare mu bitero byo mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda, bafatanyije na FDLR, ayo mahano akaba agomba gukurikiranwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI.
Mu 2017, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), berekana inkomoko y’ubutwererane, bagaragaje umubare w’ibihumbi 20. 000 w’Imbonerakure, aho bafashije igisirikari cyegamiye ishyaka riri ku butegetsi ari ryo CNDD-FDD, abo barwanyi bakaba baragize uruhare mu intambara za gisivile uhereye mu 1993 kugeza 2005, aho abantu ibihumbi 300. 000 bapfuye.
Intero y’urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka rya CNDD-FDD bagera kuri miliyoni 4 by’abanyamuryango, bagiraga bati ‘‘kugira ngo urobe ifi nyinshi…’’, nta kindi bakoresheje atari kwinjiza icumu mu abaturage.
Imbonerakure, barangaje imiryango mpuzamahanga, aho mu 2017, mu karasisi kahuje abasirikari n’Imbonerakure, bikirizanya mu indirimbo ibahamagarira ‘‘guhumbahumba abatuvuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo bongere babyare izindi mbonerakure’’.
Ihuriro mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa Muntu (FIDH) , biboneye ikindi kimenyetso ko gusahura kwakoreshejwe mu Burundi nk’intwaro y’intambara, icyo n’icyaha mpanabyaha mpuzamahanga, gikurikiranwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI).
kabisah
Ariko ko Umugore wa Sendashonga yatangaje ko koko Sendashonga yabonanye n’abajenerari i Nairobi muri Kenya( video on youtube), buriya sibo batanze itegeko yo kumwica cg sibo bamwishe? None se ko yemeye ibyo HE Kagame yavuze (ahereye kuri kiriya gitabo)! Bigaragaza ko HE ari umunyakuri kandi ko akurikira rwose. Uriya mugore yishyiriyemo confusion mu rubanza avuga ngo azakurikirana. Yabonanye n’abajenerali ashaka iki ko yari umusivilian? Ese byatangiye ryari? Ahubwo anavuga ko yatangiye kurwanya leta akiyirimo!(muri iyo video) Uriya mugore njye ndabona yivamo bikabije!. uretse ko byerekana ukuri ku abashatse kwigomeka no kuzana amacakubiri mu banyarwanda kugirango basahurire mu nduru! Nibyo HE arwanya bitarakomeretsa abaturagihugu abereye umuyobozi. MbEGA INKURU ITANGAJE!