• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Editorial 02 Jun 2019 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo gusoza imikino 30 iri imbere n’amanota 72 mu gihe ikipe ya APR FC bahora bahanganye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65.

Rayon Sports yashyikirijwe iki gikombe nyuma yo kunyagira F Marines ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona waberaga kuri sitade nkuru y’igihugu iri i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Manishimwe Djabel, Ulimwengu Jules na Mugisha Gilbert.

Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku munota wa 18’ ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry wahanaga ikosa ryakozwe na Hakizimana Felicien. Ulimwengu Jules yaje kuzuza igitego cya 20 muri shampiyona ku munota wa 27’ mbere yuko Mugisha Gilbert yungamo ikindi ku munota wa 31’. Manishimwe Djabel yaje gusimburwa na Bukuru Christophe ku munota wa 70’.

Rayon Sports nta kibazo yari ifite muri uyu mukino kuko n’ubundi igikombe yari yaramaze kugitwara itsinda Kirehe FC ibitego 4-0 i Nyakarambi. Muri rusange Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona 2018-2019 ifite amanota 72 n’ibitego 38 izigamye kuko yatsinze ibitego 53 itsindwa 15.

Mu mikino 30 Rayon Sports yakinnye, batsinzemo 22, banganya itatu (3) batsindwa imikino ine (4).

2019-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Editorial 10 Sep 2021

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 07 Oct 2021
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Editorial 22 Nov 2021
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Editorial 05 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Igitaramo  cy’Imbaturamugabo  kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa  mu marembo ya Stade amahoro
Mu Rwanda

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Editorial 17 Aug 2017
Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho
UBUKUNGU

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Editorial 28 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru