Tariki ya 8 Kamena 2019, ikinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor cyasohoye inkuru y’umunyamakuru Angelo Azama, ifite umutwe ugira uti ‘Uko kurwanira ibyubahiro byashyize Uganda n’u Rwanda mu makimbirane”.
Mu nkuru ye, Izama yagerageje guhuza ibibazo bihari ubu n’amakimbirane yahoze kera hagati y’abanyarwanda n’abahima mu myaka ya za 1980 mu ntambara ya NRA, yashyize Perezida Museveni ku butegetsi muri Mutarama 1986.
Isesengura rya Azama rifite inenge z’ingenzi zatumye n’imyanzuro y’inkuru ye iba iyo kujorwa.
Imyumvire ye ku kibazo kiriho ubu iragerwa ku mashyi ndetse bigaragara ko yayobejwe n’ibisobanuro bigendeye ku marangamutinma y’abagize NRM na bamwe mu bashakashatsi.
Ukuri k’uko ibintu bimeze
Izama yaguye mu mutego w’imizindaro ya Museveni yemeza ko Gen Kale Kayihura wahoze ayoboye Polisi ari we zingiro ry’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Yavuze ko mu gihe Kale yari ku buyobozi bwa Polisi, hari hari umubano mwiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ku buryo u Rwanda ngo rwemererwaga kujya guhiga abanzi barwo muri Uganda. Ngo “u Rwanda rwari rwarinjiriye inzego z’umutekano za Kampala.”
Uwo mwanditsi nta hantu na hamwe atanga urugero rw’aho u Rwanda rwagiye guhiga abanzi barwo muri icyo gihugu. Ntaho bitaniye na bya bihuha by’abashyigikiye Museveni bavuga ko u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na Uganda!
Iyo hagize ubabwira ko mu mipaka itatu igabanya ibihugu byombi ibiri yakomeje gukora nta kibazo, uwa Gatuna ukaba uhagaritswe kubera ibikorwa byo kuwubaka, barirengagiza bagakomeza gukwirakwiza ibinyoma.
Ni nako bimeze iyo ubajije amazina y’abantu bahizwe n’u Rwanda ku bwa Kayihura, bavuga Lt Joel Mutabazi wazanywe ku manywa y’ihangu mu buryo bwubahirije amategeko, akaburanishwa n’inkiko ku mugaragaro bitandukanye n’abandi banyarwanda bari kuborera mu buroko bwa CMI muri Uganda, batemerewe no gusurwa na ambasade, abanyamategeko cyangwa ngo bagezwe mu butabera bahabwe amahirwe yo kwisobanura.
Hari ikintu cy’ingenzi abantu bagomba kumva ku igarurwa rya Mutabazi, Izama na we yagiye akwepa. Yanditse avuga ko ubufatanye bw’ inzego z’umutekano z’u Rwanda na Uganda bwari bumeze neza mu gihe Kale yari umuyobozi wa Polisi.
Impamvu ni uko Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda zombi zasinye amasezerano y’Umuryango uhuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), umuryango ugizwe n’ibihugu 13. Bumwe mu bufatanye muri uwo muryango, harimo guhererekanya abanyabyaha. Ikindi, Igisirikare cya Uganda (UPDF) na Polisi y’u Rwanda byari bifitanye umubano.
Nkuko Izama abivuga, nibyo koko umubano warasagambye ndetse hazamo no guhererekanya ibindi birimo n’imodoka zibwe, amafaranga ndetse hari n’aho u Rwanda rwasubije inka z’abanya-Uganda zari zibwe.
Byari ubufatanye ariko urebye Uganda niyo yabyungukiyemo cyane nko ku bijyanye no guhererekanya abanyabyaha. Abanya-Uganda basaga 26 barimo na Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad Black bafatiwe mu Rwanda basubizwa muri Uganda bagezwa mu butabera, mu gihe u Rwanda rwohererejwe abanyabyaha icyenda bavuye muri Uganda.
Ibyo nabyo byari birenze cyane Kale Kayihura. Urugero, igihe Mutabazi ashyikirizwa u Rwanda byakozwe na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Uburyo byaje guhinduka, bikava kuri Muhoozi bikagera kuri Kale ko ari we wamutanze uraza kubisobanukirwa uko ukomeje gusoma.
Izama kuvuga ko u Rwanda rwabashije kugarura abanyabyaha rubavanye muri Uganda kuko rwari rwarinjiriye inzego zayo z’umutekano si byo, byashingiye ku bufatanye bwungukira buri ruhande nkuko hari abanyabyaha bavuye mu Rwanda bagasubizwa muri Uganda. Ibyo byaba bishaka kuvuga ko n’abanya-Uganda basubijwe abanyabyaha bavuye mu Rwanda bitewe n’uko Uganda yari yarinjiriye inzego z’umutekano za Kigali.
Uburangare imbere mu butegetsi bwo muri Uganda
Nubwo Izama asa n’uwagaburiwe ibinyoma bya Museveni n’abamushyigikiye, agaragaza ibimenyetso ko abishatse ikibazo yakabaye yaracyumviswe uko kiri.
Urugero, yemera ko imibanire myiza yangijwe n’ibibazo byari imbere muri Uganda, bidafite aho bihuriye n’u Rwanda.
None se ibyo bibazo by’imbere ni ibihe, niba ntaho bihuriye n’u Rwanda kuki abayobozi ba Uganda basanze ari ngombwa kubizanamo u Rwanda?
Izama avuga ko “byari ibyaha bikomeye byakojeje isoni polisi kandi byari bibi cyane kuri Perezida Museveni.” Akomeza avuga ko “byatewe na politiki zo muri Uganda zidahamye kandi zijenjetse zatumye Gen Kayihura agaragara nka nyirabayazana w’ibyemezo bijegajega bijyanye n’umutekano.”
Ibibazo by’imbere mu gihugu ‘bidafite aho bihuriye n’u Rwanda’ nibyo byagaragaje intege nke z’ubutegetsi bitera ubwoba Museveni.
Aha niho Izama yakabaye yararangirije inkuru ye kuko yari amaze gutanga umusanzu ukomeye mu kumva neza imbarutso y’ibi bibazo turi kubona hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Igitutu giturutse hanze y’igihugu
Uburyo Museveni yitwaye ku gitutu cyari kimuriho guhera mu 2016 mu gihe cy’amatora ya Perezida, cyaje no kwadukira dipolomasi, bimwangiriza imigabo n’imigambi yari afitiye ububanyi n’amahanga.
Aha nanone, Izama aganzwa n’ibinyoma by’abashyigikiye Museveni ukurikije uburyo asobanura ibyakurikiye amatora yo mu 2016.
Icyavuye mu matora, ni uburyo Museveni yabonye ko yatangiye gutakaza abamushyikigiye ndetse no mu bice by’icyaro aho atakekaga. Mu mijyi ho byarigaragazaga ko batakimwishimiye.
Ikirenzeho, kuza kw’impinduramatwara za ‘People Power’ byazambije ibintu, Museveni arushaho kugira ubwoba.
Ikwirakwiza ry’ubugizi bwa nabi hirya no hino mu gihugu nibwo buryo yabonye bwo guhangana n’imbaraga nke mu bya politiki z’imbere mu gihugu.
Abatavuga rumwe na Leta batangiye kwicwa, abigisha bakomeye muri Islam baricwa, Umushinjacyaha wa Leta Joan Kagezi aricwa, Gen Aronda Nyakairima, AIGP Andrew Kaweesi, Sheikh Major Mohammed Kiggundu, SSP Mohammad Kirumira, MP Ibrahim Abiriga n’abandi.
Guhohotera bikabije Depite Francis Zaake na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine byangije bikabije intego zijyanye n’ububanyi n’amahanga za Museveni haba mu Muryango w’Abibumbye no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ikigaragara ni uko ibi bibazo by’imbere mu gihugu no hanze yacyo, hari hakenewe uwo babirihikiraho haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Uko u Rwanda rwabihirikwemo
Nubwo Uganda yari ifite uburenganzira bwo gushyira ku murongo ibibazo byayo, uko wa mubano mwiza mu by’umutekanio waje kuba igitambo cy’urwitwazo ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu, byatunguye cyane u Rwanda.
U Rwanda rwakomeje kwizera ibyo binyoma (by’agatsiko k’abasirikare Musevei yari yashyizeho ngo kagarure ibintu ku murongo), bazwiho kwanga u Rwanda guhera mu ntambara ya kinyeshyamba ya NRA.
Ako gatsiko niko katangiye ‘kujya gafata imyanzuro ijyanye n’umutekano’. U Rwanda rwarabyinubiye rubyereka Uganda rwizera ko amazi akiri ya yandi.
U Rwanda rwumvaga ari utubazo duto tw’ubwumvikane buke dushobora gukemurwa vuba ariko byaje gufata indi sura mbi ubwo Gen Henry Tumukunde, Gen Elly Tumwine na Abel Kandiho wahoze ari umurinzi wa Salim Saleh batangiraga gushyira mu bikorwa umugambi wabo w’ubugome (ku banyarwanda).
Ibi noneho byagaragarije u Rwanda ko wa mugambi wo ‘kongera gusubiza ibintu ku murongo’ wateguwe atari impanuka.
Bidatinze Uganda yatangiye gukorana na Kayumba Nyamwasa wa RNC muri wa mugambi wo kongera kubaka inzego zayo z’umutekano, u Rwanda rubona ko noneho ari ubushotoranyi bweruye.
Uwo mwanzuro Museveni yafashe wateje ‘ukutumvikana’ kugeza ku rwego ibintu biriho uyu munsi.
Ibintu byatangiye kera, mbere y’amezi atandatu ngo Gen. Kayihura atabwe muri yombi. Tariki 11 Ukuboza 2017, abantu 46 bari bajyanywe muri RNC bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bagiye mu myitozo y’umutwe w’iterabwoba mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo
Abashinzwe abinjira n’abasohoka bagize amakenga ku nyandiko z’inzira z’inkorano bari bitwaje, batangira kutumvikana aho bari bagiye.
Abashinzwe abinjira n’abasohoka bahamagaye polisi ngo ibate muri yombi, abakozi ba CMI bari babaherekeje barabyanga, bavuga ko abo bantu bagomba kwambuka kuko ari amategeko yavuye hejuru.
Abasore ba Kayihura batsinze aba Kandiho uwo munsi kuko Col Ndahura yahise afata abo bantu abajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Isingiro.
Nyuma y’ibazwa, bemeje ko CMI ariyo yabashakiye impapuro z’inzira ndetse ikanabahimbira ibyo bagombaga kubeshya abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Tariki 25 Werurwe 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru gihuriweho na Perezida Kagame wari wagiye kureba uko ibintu byahosha, Perezida Museveni yemeye ko abashinzwe umutekano koko aribo bafashije mu gushaka abo barwanyi ba RNC.
Museveni yabwiye abanyamakuru ati “itsinda ry’abanyarwanda bari bakuwe muri Tanzania, banyura i Burundi bashaka kugera muri RDC. Bavugaga ko bagiye mu bikorwa by’amasengesho ariko ubwo babazwaga byaje kugaragara ko atari byo, byari ibindi.”
Uko kwivanga kwa Polisi mu bikorwa bya RNC na CMI byahise bihanura irangira rya Kale Kayihura. Ubwo yatabwaga muri yombi mu mezi atatu yakurikiyeho, abandi bantu 26 bagiye bakorana mu bikorwa byo gufata abanyamuryango ba RNC nabo batawe muri yombi.
N’uyu munsi abo bantu baracyafungiye mu bigo bya gisirikare. Mu yandi magambo, ntabwo icyaha cyabo ari ukugarura abanyabyaha mu Rwanda nkuko abanyabinyoma ba Museveni bakwirakwiza.
Ku rundi ruhande, gushaka agatsiko k’inkoramutima kamufasha byari ngombwa kuri Museveni kamushakira uwo bahirikiraho ibibazo ngo arengere ingoma ye yari iri mu marembera.
Abagize agatsiko, bamwe muri bo bari bamaze igihe ku gatebe batangiye gukora ibikorwa n’ibidakorwa baharanira kugaragara neza no kongerwa amafaranga menshi yo gukoresha.
Uwo RNC itunze agatoki ko abangamye, uwo arafatwa akaza guhatwa ibibazo. Ahubwo ni RNC aho k’u Rwanda yinjiriye inzego z’umutekano za Uganda kugeza n’aho ita abantu muri yombi nta rundi rwego na rumwe rwa Leta rubizi. Ibyo inzirakarengane z’ubwo bugizi bwa nabi zagiye zibitangaza kenshi.
Ubwo inzirakarengane z’ubwo bugizi bwa nabi zatangiraga kuba nyinshi, u Rwanda rwabonye ko nta kindi gisigaye. Nibwo rwagiraga inama abaturage barwo kutajya muri Uganda.
Nubwo igice cya mbere cy’isesengura rya Azama gishingiye ku makuru atari yo, igice cya kabiri cyo ni agahomamunwa. Hamwe agendera ku mateka atari yo yigize inzobere ya NRM, mu myumvire imwe n’iy’abanyabinyoma ba Museveni ari nabo ashingiraho mu gice cya mbere.
Izama na we ni umwe mu babona ko Museveni afite uburenganzira bwo kwerekera u Rwanda icyo rukora.
Izama atinyuka kwandika ngo “kuba u Rwanda rwarakomeje kwanga icyerecyezo cya Museveni kandi wari wo musingi w’umubano w’ibihugu byombi, nibyo byatumye bwashwanira i Kisangani.”
Izama atekereza ko u Rwanda rugomba kwemera ibyemezo rufatirwa na Museveni.
Yakomeje yandika ngo “Uganda n’u Rwanda byari kubana neza iyo Kagame ataba uwiyumva ko yihagije” bituma aba ‘umuntu ugoranye’.
Ibi bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ibyo Museveni yigeze kwinubira, akabwira Nyerere wahoze ari Perezida wa Tanzania ngo “ntajya anyumvira”, avuga Kagame. Na Izama niko atekereza.
Mu bigaragara, kuba Museveni akeneye abo ahirikiraho ukunanirwa kwe haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, no kuba yarananiwe kumva ko u Rwanda rudateze kuba intara ya Uganda nibyo biri gukomeza umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Igisubizo ngo ibintu bisubire uko byahoze kiri mu biganza bya Museveni. Bizahera mu kwemera akantu gato: Ko Uganda n’u Rwanda ari ibihugu byigenga, buri cyose gifite inyungu zacyo bwite.
Umubano w’u Rwanda na Uganda nkuko n’indi mibano y’ibihugu imera ugomba gushingira ku bufatanye bwungukira buri ruhande. Nta mubano n’umwe ushoboka igihe umwe yumva ko afite uburenganzira bwo kugenzura imiyoborere y’undi. Nta n’ubwo umubano mwiza waturuka ku kuba umuyobozi umwe yahirikira ku kindi gihugu ibibazo byananiranye muri politiki y’imbere mu gihugu cye.
Angelo Izama rero ntabwo yabashije kuzana izi ngingo zikomeye mu busesenguzi bwe.
Iyi nyandiko yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru The New Times iri mu rurimi rw’Icyongereza. Yahinduwe mu Kinyarwanda na IGIHE.
Rwanda
Ubusesenguzi bufite ibimenyetso bushingiraho! Keep it up