• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 20 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu Burundi umuriro wongeye kwaka nyuma  y’aho Perezida Petero Nkurunziza uyoboye Uburundi waherukaga gutangaza ko atazigera yiyemeza kwiyamamaza,ngo yavuye ku izima atangariza abayoboke b’ishyaka rye CNDD FDD ko ashaka kwisubiraho bamwe barabyishimira abandi barabirwanya cyane byatumye bamwe biyemeza gushinga ishyaka ryabo bakaryita PPD.

Nkuko amakuru dukesha Urunani rw’ibimenyeshamakuru abitangaza, Perezida Nkurunziza yavuze ko yafashe umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi kugira ngo ahangane n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rifite abayoboke benshi cyane.

Abayoboke ba CNDD FDD bamwe batunguwe n’iki cyemezo cya Nkurunziza gusa ngo abenshi babyishimiye bakoma amashyi abandi bake barababara niko guhita bashaka uko bakwigobotora CNDD FDD bagashinga ishyaka ryabo rya PPD.

Mu mwaka wa 2015,benshi mu Barundi baturuka mu mashyaka atandukanye, amadini n’abari mu mashyirahamwe adafite aho yegamiye muri politiki, barimo n’abo mu ishyaka rya CNDD-FDD, bamaganye umugambi wa Nkurunziza wo kwica amasezerano ya Arusha,akitoza manda ya 3 gusa byarangiye ayoboye.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe mu mwaka utaha  wa 2020 aho mu minsi ishize byavuzwe ko Nkurunziza yashakaga ko umugore we Denise Bucumi ariwe wamusimbura ku butegetsi, abandi bavuga Hon. Révérien Ndikuriyo ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB.

Muri Werurwe 2018 , ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatangaje ko rimugize Umuyobozi waryo w’Ikirenga w’Iteka (Guide Permanet).

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri y’abayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD yabaye kuwa 09 -10 Werurwe, 2018, ibera ku ivuko rya Perezida Nkurunziza mu majyaruguru y’u Burundi, ho muntara ya Ngozi .

Mu itangazo ryasohowe nabagize ubuyobozi bukuru bwa CNDD-FDD, rigashyirwaho umukono na General Evariste Ndayishimiye rivuga ko “Hagendewe ku intambwe ishimishije Perezida Nkurunziza yagejeje k’u Burundi, Ubuyobozi bw’ishyaka bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Pierre Nkurunziza ari Umuyobozi w’Ikirenge w’Iteka w’ishyaka ryacu. Ni mukuru wacu (imfura), akaba Papa wacu, umujyanama wacu, nta muntu n’umwe wakwigereranya nawe mu ishyaka CNDD-FDD.”

Hari umwe mu bayobozi bo hejuru b’ishyaka CNDD-FDD wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” ko ibyo bakoze atari ukwigana Kim Il Sung muri Koreya y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande ariko hari ababibonaga nk’intambwe yo kugira Perezida Nkurunziza nk’umwami w’u Burundi none imvugo ibaye ingiro.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Ubwanditsi 26 Dec 2021
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Ubwanditsi 04 Aug 2024

Igitekerezo kimwe

  1. MBARUBUKEYE Jean Claude
    June 20, 20194:02 pm -

    Mbega byendagusetsa!Peter NKURUNZIZA ndumva abaye RUDASUMBWA w’abarundi!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora
Mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati:  “Eeeh! Waba uretse gato.”
Mu Mahanga

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati: “Eeeh! Waba uretse gato.”

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya
Amakuru

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru