Mu Burundi umuriro wongeye kwaka nyuma y’aho Perezida Petero Nkurunziza uyoboye Uburundi waherukaga gutangaza ko atazigera yiyemeza kwiyamamaza,ngo yavuye ku izima atangariza abayoboke b’ishyaka rye CNDD FDD ko ashaka kwisubiraho bamwe barabyishimira abandi barabirwanya cyane byatumye bamwe biyemeza gushinga ishyaka ryabo bakaryita PPD.
Nkuko amakuru dukesha Urunani rw’ibimenyeshamakuru abitangaza, Perezida Nkurunziza yavuze ko yafashe umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi kugira ngo ahangane n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rifite abayoboke benshi cyane.
Abayoboke ba CNDD FDD bamwe batunguwe n’iki cyemezo cya Nkurunziza gusa ngo abenshi babyishimiye bakoma amashyi abandi bake barababara niko guhita bashaka uko bakwigobotora CNDD FDD bagashinga ishyaka ryabo rya PPD.
Mu mwaka wa 2015,benshi mu Barundi baturuka mu mashyaka atandukanye, amadini n’abari mu mashyirahamwe adafite aho yegamiye muri politiki, barimo n’abo mu ishyaka rya CNDD-FDD, bamaganye umugambi wa Nkurunziza wo kwica amasezerano ya Arusha,akitoza manda ya 3 gusa byarangiye ayoboye.
Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2020 aho mu minsi ishize byavuzwe ko Nkurunziza yashakaga ko umugore we Denise Bucumi ariwe wamusimbura ku butegetsi, abandi bavuga Hon. Révérien Ndikuriyo ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB.
Muri Werurwe 2018 , ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatangaje ko rimugize Umuyobozi waryo w’Ikirenga w’Iteka (Guide Permanet).
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri y’abayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD yabaye kuwa 09 -10 Werurwe, 2018, ibera ku ivuko rya Perezida Nkurunziza mu majyaruguru y’u Burundi, ho muntara ya Ngozi .
Mu itangazo ryasohowe nabagize ubuyobozi bukuru bwa CNDD-FDD, rigashyirwaho umukono na General Evariste Ndayishimiye rivuga ko “Hagendewe ku intambwe ishimishije Perezida Nkurunziza yagejeje k’u Burundi, Ubuyobozi bw’ishyaka bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Pierre Nkurunziza ari Umuyobozi w’Ikirenge w’Iteka w’ishyaka ryacu. Ni mukuru wacu (imfura), akaba Papa wacu, umujyanama wacu, nta muntu n’umwe wakwigereranya nawe mu ishyaka CNDD-FDD.”
Hari umwe mu bayobozi bo hejuru b’ishyaka CNDD-FDD wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” ko ibyo bakoze atari ukwigana Kim Il Sung muri Koreya y’Amajyaruguru.
Ku rundi ruhande ariko hari ababibonaga nk’intambwe yo kugira Perezida Nkurunziza nk’umwami w’u Burundi none imvugo ibaye ingiro.
MBARUBUKEYE Jean Claude
Mbega byendagusetsa!Peter NKURUNZIZA ndumva abaye RUDASUMBWA w’abarundi!!!