Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Iran zimeza ko igisirikare cyayo cyahanuye indege y’ubutasi ya Iran yari yambutse ku mwigimbakirwa cya Hormuz. Zivuga ko impamvu yatumye zihanura iriya ndege ari uko yari yavogereye ikirere cya Iran. Indege ya USA ngo yari ifite agaciro ka miliyoni $ 180
Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zitangaza ko indege yazo yari iri mu kirere cy’amazi yemerewe gucibwa hejuru, ni ukuvuga amazi adafite igihugu icyo aricyo cyose cyayiyitirira.
Maj Gen Hossein Salami uyobora ingabo zidasanzwe za Iran yavuze ko guhanura iriya ndege ari uguha USA ubutumwa bwumvikana bw’uko itagomba kurenga umurongo utukura ngo ishake kuvogera Iran.
Guhanura indege ya USA bikozwe mu gihe umwuka uteri usanzwe ari mwiza hagati yayo na Iran.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ingabo Patrick Michael Shanahan yavuze ko USA igiye kohereza abandi basirikare 1000 mu gace Iran iherereyemo kubera icyo yise ubushotoranyi bwayo.
Iran ivuga ko indege yaraye ihanuye yitwa RQ-4Global Hawk ariko USA yo ikavuga ko indege yayo yahanuwe iri mu bwoko bwa MQ-4C Triton isanzwe ukorana n’abasirikare mu gucunga umutekano w’amazi.
Maj Gen Hossein Salami yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko Iran itifuza intambara n’uwo ariwe wese ariko ko uzarengeera agashaka kuyikora mu jisho izamwivuna.
Abashinzwe iby’umutekano muri USA bafite impungenge z’ibyo Iran izasanga bikoze iriya ndege harimo n’ikoranabuhanga.
BBC