RNC ya Kayumba Nyamwasa- agatsiko kagabye ibitero bya gerenade mu Rwanda hagati ya 2010-2014, byaje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane 17, bikanakomeretsa abasaga 400- bashyize ahagaragara itangazo bahakana ko batari umutwe w’iterabwoba. Muri iyo ngirwa tangazo ryagenewe itangazamakuru, uwitwa Turayishimiye Jean Paul, niwe warishyizeho umukono, nk’umuvugizi waryo (RNC), avuga ko, “yamagana ibivugwa n’URwanda’’ ko ngo RNC ari umutwe w’iterabwoba.
Uyu mu twe usaba ibiganiro na leta y’u Rwanda “ ni nka al Shabaab yo muri Somaliya, nubwo uyu mutwe wa RNC, uhanyanyaza ugerageza kuvuga ko atari agatsiko k’abaterabwoba!” n’ibitwenge byinshi umusesenguzi w’ibyumutekano uri IKigali. Ati : Ntakuntu aka gatsiko kakomeza kujijisha buri wese ko ngo atari abaterabwoba.
Mu nyandiko itarigeze igira uwo itangaza numwe, Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyasohotse ku wa 20 Kamena 2019, cyakomeje kwandika nkuko bisanzwe gahunda za RNC, kitirira RNC kuba agatsiko k’abatavuga rumwe na Guverinoma bakorera mu buhungiro , bashishikajwe gusa no kugirana ibiganiro na Guverinoma”. Hafi y’ibitangazamakuru byose byamaze kumirwa n’amakuru y’ibihuha aturuka mu byegera bya Museveni, mu ntambara, barimo ku Rwanda. Kuba RNC ariyo rwitwazo rw’IKampala mu kurwanya IKigali, icyo igitutu Kampala irimo gushyira kuri Kigali yifashisha propaganda inyuza mu itangazamakuru, rimaze igihe rigerageza kwagura ijwi risingiza RNC, n’abambari bayo nkaho ibyo bavuga ari ukuri kw’ivanjiri.
Kubeshya nk’ukwa Semuhanuka ku binyamakuru bya Uganda ntacyo bizahinduraho kubyo RNC yakoze, cyangwa se wenda kugire icyo kwahindura ku magambo yavuzwe n’umukuru wayo, nkuko bigaragazwa n’abasesenguzi.
Inshuro nyinshi RNC yakunze gutangaza intambara ku Rwanda.Bamaze igihe babikora ku rubuga rwabo rwa Facebook, ni izindi nkoranyambuga zabo. Bamaze igihe batangaza ibintu bibi bigamije kugaragaza inabi bafitiye URwanda, ku maradiyo “Itahuka”, n’andi asa nayo. Gushaka abarwanyi no kubatoza bya gisilikare ntabwo ari itorero rigamije kuvuga imivugo.
Turayishimiye – ari nawe ushinzwe iperereza akaba ni inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa ni umwe mu bacyekwaho kuba baragize uruhare mu bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda, akaba ari umwe mu bakatiwe n’inkiko kubera ibyo bitero. Ubwo uwitwa Nshimiyimana Joseph bakunze kwita Camarade yari mu rukiko, kubera ibitero bibiri bya za gerenade byakoreweku isoko rya Kicukiro ku wa 13 Nzeli 2013, yaje kuvuga mo Turayishimiye Jean Paul ko ariwe muhuzabikorwa w’icyo gikorwa. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri kinakomeretsa abandi batandatu.
Camarade yahishuye ko Turayishimiye ubu ubarizwa ahitwa Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko ariwe wamwinjije muri RNC, nuko ngo amuha amabwiriza, nuko gahunda zizakorwa ndetse n’amafaranga kugirango azakore ibitero. Camarade afite ubuhanga buhambaye mugutera ibitero by’iterabwoba yatorejwe muri FDLR no muri Uganda. Turayishimiye kandi ngo yanagerageje gupanga uburyo bahitana ubuzima bw’Umukuru w’igihugu biba iby’ubusa.
Ibi bikaba byarumviswe mu gihe Joel Mutabazi yaburanaga ku birego byo gushaka kwica Umukuru w’igihugu, no kuba umufatanya cyaha mu bikorwa by’iterabwoba.
Muri uru rubanza rwamaze amezi menshi, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ukuntu ngo Mutabazi yari guhabwa ibihumbi na RNC [ US$50.000 ], mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha wo kwica Perezida. Mutabazi akaba yarahamwe nicyo cyaha, n’ubufatanya cyaha mu iterabwoba.
Mur’ ibi byose, uwakunzwe kuvugwa, nubwo yabaga adahari ni Turayishimiye – Umuhuzabikorwa w’ibyo bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda bigahitana inzirakarengane z’abasivile. Ngabo abasaba ibiganiro n’uwo bahigiye kwica igihe kirekire.
Itsinda rya Loni ry’impuguke kuri DRC- Kongo ryakoze raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 31 Ukuboza 2018 ryasobanuye ku buryo burambuye ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe w’iterabwoba, ari numwe mu cyiyita P5-n’abajenosideri bo muri na FLN iheruka gukora ibara mu Rwanda unafite umukuru wayo uherutse gufatwa Calixte Nsabinama.
Utu dutsiko tugamije gukomeza inyungu zatwo z’iterabwoba. Nyamara kandi, vuba aha ibihe bisa nkaho byabahindutse muri DRC, ubwo FARDC yiminjiriyemo agafu, ikaba itangiye kubashushubikanya mu bihuru. Gusa ikibabaje n’uko RNC n’abambari babo babeshyabeshya Abanyamulenge iyo muri Congo mu Minembwe ko ni babahisha bakabagemurira nabo bazabarinda n’inka zabo ibitero bya Mai Mai. Nyamara siko biri ntacyo RNC yamarira Abanyamulenge kurusha icyo u Rwanda rubamariye. Imiryango yabo iratuye kandi iratekanye mu Rwanda, ikirenze icyo bari no munzego z’Ubuyobozi. Uwo Nyamusaraba na Semahurungure RNC yabeshye kuzagira ba Generali mu ngabo zayo, bazabaze ubwo bujenerali ba Camille Nkurunziza barwaniraga muri Afrika y’Epfo niba barabubonye.
Ubutegetsi bushya bwo muri Kongo- Kinshasa ntibushaka ko umutwe w’iterabwoba ukorera ku bwa Kongo -Kinshasa, mu guhungabanya ituze mu Karere, nkuko abasesenguzi babibona. Ugushishoza kwa Felix Tshisekedi gutandukanye kure n’uwo yasimbuye. Rero amazi siyayandi.
RNC, raporo ya GoE byavuze ko inkunga y’UBurundi yafatanyaga n’abakuru ba RNC mu Burasirazuba bwa Kongo -Kinshasa. Ibindi bihugu byo mu Karere, ni ukuvuga Uganda n’inzego zayo z’iperereza, binjizaga abarwanyi ku ruhande rwa RNC kuva mu nkambi z’impunzi n’ahandi. Bakanaborohereza babaha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano, n’ubufasha mu ngendo zigana Kongo- Kinshasa, ari naho batorezwaga mu mu nkambi y’impunzi. Ibi byose biraza kurangira.
Jean Paul Turayishimiye, ufite uruhushya rwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora guhakana uko yishakiye, ariko inyandiko z’ibyo yavuze zirahari zigaragaza neza ibikorwa bye. Nyamara kandi, nka Callixte n’abandi bababanjirije, ni igihe cyitaragera gusa ! ngo Turayishimiye nawe ashyikirizwe ubutabera. Nta shiti ko atazakomeza gukwepa kwepa ubutabera ubuzira herezo.
We na sebuja Nyamwasa n’abandi babigizemo uruhare, kandi bakinarufite, ni igihe gusa cyitaragera, bazaryozwa ibikorwa by’iterabwoba bakoze, kandi bakomeje kwifuza gukorera inzirakarengane z’Abanyarwanda.