• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Editorial 26 Jun 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Guverinoma n’abafata ibyemezo ku mugabane wa Afurika gukemura imbogamizi zose zigaragara mu buhinzi, hakifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo urwo rwego rukurure abashoramari.

Benshi mu banyafurika bakora ubuhinzi ariko urwo rwego rugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’umugabane wa Afurika.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga inama nyafurika yiga ku buhinzi, The Malabo Montpellier Forum 2019 yatangiriye i Kigali, Dr Ngirente yavuze ko abahinzi bo muri Afurika bakeneye ubumenyi n’imikorere mishya ibafasha kongera umusaruro.

Yagize ati “Abahinzi bo muri Afurika bakeneye ubumenyi nyabwo bwo kubafasha kongera umusaruro no gukoresha ikoranabuhanga mu kwagura ibikorwa byabo, bagamije kugabanya imbogamizi bahura nazo. Ibi bisaba ko nka Guverinoma, abafatanyabikorwa, abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo tubyitaho.”

Dr Ngirente yavuze ko iterambere umugabane wa Afurika ukeneye ridashoboka ubuhinzi busigaye inyuma kuko aribwo buzatuma uwo mugabane wihaza mu biribwa, ukagira n’inganda zikomeye zitunganya ibikomoka kuri uwo musaruro.

Yavuze ko ibyo bitagerwaho nta shoramari kandi ko ikizatuma abashoramari babona ko ubuhinzi ari urwego rwunguka, bisaba imbaraga za Guverinoma mu gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nubwo hari ibyagezweho mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda, nkuko bimeze mu bindi bihugu bya Afurika haracyari imbogamizi tugomba kurenga zirimo imari nke mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga ridahagije mu buhinzi, ubunyamwuga buke, ihindagurika ry’ibihe n’ubushobozi buke bwo kuzuza ubuziranenge mpuzamahanga n’ibiciro bihora bihindagurika.”

Yongeyeho ko “Guhangana n’izi mbogamizi, birasaba abafata ibyemezo kuzivanaho kugira ngo rube urwego rukurura abashoramari, gukomeza guha ubushobozi urubyiruko kugira ngo rubone ko ubuhinzi ari urwego rwiza kandi rwunguka”.

Mu butaka bwa Afurika bukorerwaho ubuhinzi, 6 % gusa nibwo bwuhirwa, ahandi bategereza imvura ko igwa mu buryo busanzwe.

Imibare ya Banki nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), igaragaza ko ishoramari mu buhinzi bwa Afurika rifite icyuho cya miliyari ziri hagati ya 23 z’amadolari na 31 z’amadolari buri mwaka, kugira ngo urwo rwego rutezwe imbere.

Muri Kamena 2014, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahuriye i Malabo muri Guinée Equatoriale, bemeza amasezerano agamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘Malabo Declaration’.

Bimwe mu byo biyemeje harimo kuba nta nzara y’ibiribwa izaba ikirangwa ku mugabane mu 2025, guhangana n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongera ishoramari mu buhinzi, gufata neza umusaruro wangirika n’ibindi.

Src : IGIHE

2019-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

Editorial 24 Apr 2018
Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Editorial 08 Mar 2019
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Editorial 29 Aug 2018
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe urupfu rwa nyirabukwe, amuziza amafaranga yari muri BACAR

Editorial 13 Nov 2018
Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga
UBUKERARUGENDO

Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Editorial 20 May 2019
U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe
INKURU NYAMUKURU

U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

Editorial 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru