Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu irimo uwa P5 na RNC wa Kayumba Nyamwasa, ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu misozi miremire ya Minembwe.
Ni ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC.
Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Gicurasi, yahavuye u Rwanda, RDC na Angola bishyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ingabo za Leta ya Congo zisuka ibisasu biremereye ku birindiro by’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace ka Ituri. Izi ngabo zari zifite indege za gisirikare n’ibisasu biremereye, zatangaje ko impamvu y’ibi bitero ari uguhiga no kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Kugeza ubu ntiharatangazwa imibare y’abaguye muri ibi bitero. Gusa amakuru atangazwa ni uko harimo uwitwa Habib Mudhathiru bivugwa ko ari Umuyobozi w’umutwe RNC muri Kivu y’Amajyepfo, wafashwe n’ingabo za FARDC. Ndetse na Capt.Sibo wari wungirije Kayumba bivugwa ko yishwe.
Habib Mudhathiru
Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, mu Ukuboza 2018, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress [ RNC ] cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa. Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga barimo abaturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.
Bavuze ko Kayumba Nyamwasa asura ako gace inshuro nyinshi, gusa ntabwo inzobere zabashije kumenya ukuri kw’ayo makuru kuko zasabye Afurika y’Epfo ubufasha ngo zimenye byinshi kuri yo, ariko ntigire icyo ikora.
Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.
Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko.
RDC iherutse guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’iki gihugu zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe. Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama na RNC ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.