• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Editorial 07 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo kimaze gukomerera isi aho iki cyaha kimaze gufata indi sura, abacuruzwa bajyanwa gukoreshwa imirimo y’ubucakara benshi bakahasiga ubuzima.

Uganda ni kimwe mu bihugu bivugwamo iki kibazo ku rwego rwo hejuru, ahanini bitijwe umurindi n’ubuyobozi burebera ibikorwa, ku rundi ruhande bamwe mu bayobozi bakabigiramo uruhare ari nabo bagakwiriye kubirwanya.

Indege ya Air Dubai iherutse kugarura Uganda abana b’abakobwa 12 bari barajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’abarabu nk’abacakara, nyuma yaho imiryango yabo itakambiye ngo bagaruke mu gihugu kuko babayeho ubuzima bwa kiretwa.

Igihe bageraga ku kibuga cy’indege Entebbe, bamwe ntibanashoboraga kwigenza bashyizwe mu tugare tw’abafite ubumuga, abandi bagaragaraho ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe aho bamwe amasura yahindanye kubera gukubitwa abandi bafite imvune mu ngingo ndetse n’umunanuko ukabije.

Ababashije kugaruka Uganda batangaje ko bashimira Imana kuba bakiriho kuko bagenzi babo bapfuye urw’agashyinyaguro.

Nkuko umudepite Bakireke Nambooze yatabarije aba bakobwa abivuga, aba bakobwa  bari bemerewe akazi na company yitwa Marphie International company of Kigowa Ntinda.

Iyi company itangaza ko ikora akazi ko gushakira abantu akazi ifitwe n’uwitwa Karungi, umugore wa Henry Tukahirwa, komiseri mu gipolisi cya Uganda.

Umwe muri abo bakobwa witwa Doreen Magezi niwe wegereye uyu mudepite amutekerereza amabi bahuye nayo. Doreen atanga ubuhamya ku buzima bubi yaciyemo, yavuze ko ageze mu gihugu cya Jordanie yajyanywe kw’isoko maze amurikirwa abaguzi (ndlr: nkuko bagurisha ibicuruzwa mw’isoko batanditse!) maze atangwaho $3000 hanyuma ajyanwa mu muryango wamufashe nabi cyane bya kinyamaswa.

Aba bakobwa bagarutse iwabo nyuma yaho uyu mudepite azamuriye ikibazo mu nteko nshingamategeko yaje gutegeka uyu Karungi kubagarura kuko bari mu buzima butoroshye.

Icyaje gutangaza abantu nuko Karungi wagurishije aba bakobwa muri Jordania yagerageje gushyira igitutu no gutera ubwoba imiryango y’aba bakobwa ngo ibanze imuhe $3000 kuri buri mukobwa uzagaruka iwabo, ariko uyu mugambi waje kumupfira nyuma yaho uyu mu depite abishyiriyemo ingufu ngo bagaruke.

Uyu mugore Karungi ntiyarekeye aho kuko yakoresheje umugabo we ufite ububasha bwa police maze uyu mukobwa Doreen ageze ku kibuga cy’indege police iramufata iramufunga, nyuma imushyiraho igitutu ngo akore inyandiko mvugo ko yavuganaga n’uyu mu depite mu rwego rwo kumutera ubwoba. Nubwo byafashe umwanya, ariko Doreen yaje gufungurwa ava mu maboko ya police.

K’ubufasha bw’uyu mu depite Nambooze, aba bakobwa bashyizwe  mu bigo nderabuzima aho bari gukurikiranwa ndetse banahungishijwe ababacuruje babahigisha uruhindu ngo batavuga n’akari imurore ku mabi bakorera abana  b’abakobwa bajyanwa gukora ubucakara mu bihugu by’abarabu.

2019-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Editorial 13 Dec 2021
‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

Editorial 23 Feb 2017
Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Editorial 17 Apr 2017
Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Editorial 12 Oct 2018

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. Uruganje
    July 8, 20197:55 am -

    Birababaje. Na hano mu rwatubyaye hari abantu nakemanze, umuntu numvaga bita pasteur Willy, ariko amazina yabwiraga abantu yabaga anyuranye, hari abo yabwiraga ko yitwa Edmond Kazungu. Yari afite umushinga wo gushakira abantu abakozi bo mu rugo, nanjye yigeze kubampa inshuro 3 ariko abo bakozi be yabasuraga nka 3 mu cyumweru kandi ba nyirurugo badahari, ubundi nta mukozi we umara ahantu amezi 2 cga 3 kandi akenshi bagenda badasezeye. Aho izi nkuru zo gucuruza abana zisakariye nabyibajijeho mbimukekaho ariko sinzi aho ubu baba.
    Mbere bakoreraga kimicanga mu kizu cyahasigaye ubu aho basenyeye izindi, nyuma yaho bakoreye Gikondo. Yakoranaga n’umugore we ntamenye amazina ufite imyotso myinshi mu ijosi.
    Kuki yahinduraga amazina? uwamenya aho aba agenzurwe neza ashobora kuba nawe yahekura ababyeyi simushira amakenga.

    Subiza
  2. charles
    July 10, 20199:25 am -

    kuki se nkawe ufite amakuru nkaya , ko kuyatanga kuri RIB ari ibanga kandi ari itegeko gutanga amakuru cyane nkaya yarokora ubuzima bw’abantu kuki utayatanze kuri RIB? wunva wowe ufashije iki kweli? RIB niko kazi kayo kandi isanze arengana well and good, ariko nkuwo akwiye kumenyekana nibyo akora. kuko hari abafatwa ariko bikarokora n abandi bari kuzabigwamo. plz gira Ubushake bwo gutanga amakuru ntacyo bitwaye. niba kandi ufite ubwoba hari uburyo bwinshi wayatangamo kandi ntumenyekane, nko mu nyandiko ukayigeza mu gasanduka k ibitekerezo ukigendera abo bireba bakazabifatira umwanya. ariko gira ubushake no gutinyuka kabisa. IBAZE ARI NKA MUSHIKI WAWE CG Umwe Mu muryango wawe UGURISHIJWE UKAMENYA KO AKORERWA IYICARUBOZO !!!!!!!!!! Kandi waricecekeye?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru