Ku wa 22 Kamena 1973, abasangirangendo batatu b’umutwe w’abarwanyi witwa FRONASA aribo Yoweri Museveni, Mwesigwa Black na Mwesigwa Martin baje kugotwa n’ingabo za Idi Amin mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bakaba bari mu nzu ya Maumbe Mukwana, wari ushinzwe kwinjiza abanyamuryango muri Fronasa bo muri ako gace.
Ntakuburira bagenzi be, Museveni yaje kunyura mu muryango wo mu gikari, ayabangira ingata, “Nasimbutse inkike y’urugo, nizeye ko bagenzi banjye bari buze gukurikiza urugero rwanjye bityo bakajya mu byerecyezo binyuranye. Muri icyo gihe, sinigeze menya ko batabikoze,” Bikaba ari ibyanditswe na Museveni mu gitabo kigaragaza amateka ye, cyitwa “Sowing the Mustard Seed,” ku bijyanye n’urupfu rwa Mwesigwa Black na Mwesigwa Mark, bari barafashe intwaro bakarwanya Amin mu buryo bwa gitwari, ariko bakaza kubura ubuzima kubera ubwo bwitange.
Bakaba bari baribeshye ko Museveni yari hamwe nabo mu rugamba rwo guhangana n’umwanzi. Iyaza kuba yarababuriye ko agiye guca mu gikari, wenda bose bakabaye bakiriho. Ariko Museveni yabashije kwiyumanganya, bityo agira amahirwe yo kurokoka, niba yarahunze wenyine, aho kugirango bose bahungane. Kimwe nuko yaba yaratekereje ko abo basangirangendo be bashoboraga guhangana n’umwanzi, bityo mu gihe kirasana, bikamuha amahirwe yo kuguruka agacika umwanzi, kandi koko, iyo Museveni azakuba yarifatanije naba nyakwigendera mu guhangana n’umwanzi icyo gihe, wenda nawe yakabaye atakiriho.
Muriyo nyandiko ye, Museveni yagaragaza ko “impinduramatwara igomba kugira ibitambo.
Hari n’ibindi bisa nkibyo byagiye bigaragara mu buzima bwa Museveni “nk’umurwanyi w’impinduramatwara” Vub’aha mu Cyumweru gishize ku wa 7 Nyakanga 2019, Yoga Adhola yanditse mu Kinyamakuru The Daily Monitor ko Museveni ari nyamwigendaho, kandi bikaba ari ntacyo bimubwiye, urugero, kuba ihirika ry’ubutegetsi ryabaye muri 1985, Museveni yari yarakubiswe inshuro, n’ikimenyimenyi yari yarisubiriye muri Suwede ” bityo ata ingabo ku rugamba.
Kayumba “Jenerali w’umunyabwoba ukunda gukorera mu biro gusa”
Ibyo rero Adhola avuga haruguru, na Kayumba Nyamwasa nuko, nkuko Theogene Rudasingwa wafatanije na Kayumba gushyiraho umutwe wa RNC, Rudasingwa asobanura Kayumba nk’umuntu w’amacenga n’amatiku, kandi washoboye gushuka abarwanyi ba RNC mu rwego rwo kugirango barwanire muri Kongo Kinshasa, kandi we yibereye mu bususuruke muri Afurika Y’Epfo, yizeye umutekano usesuye iyo Leta yicyo gihugu imuha.
Uku gutuka munywanyi we byanditswe ku wa 1 Nyakanga 2019, mu nyandiko yagiraga iti, “ Jenerali Kayumba Nyamwasa agomba kubazwa imfu z’Abanyarwanda zabereye muri Kongo.” Akaba agaragaza impungenge z’ukuntu Kayumba ari nyamwigendaho, byaje gushyira ahagaragara imyitwarire idahwitse” yatumye abarwanyi be bashirira ku icumu. Akaba atanemera ko ari ingabo nyazo.
“Kuva muri 2016, Nyamwasa yakomeje kuyobora RNC arangwa n’ubuhubutsi ndetse no kwikunda bikabije, bityo akajya ayishora mu bikorwa bya gisirikare, ariko mu buryo busa nk’ubwiyahuzi, bityo bigatuma Abanyarwanda Babura ubuzima, nkuko ibirimo kuba muri iki gihe bibigaragaza.
Mbere na mbere, yohereje abasaga 400 bari biganjemo cyane cyane urubyiruko bajya mu mashyamba ya Kongo, nta muyoboro wa politike, ndetse n’uburyo bwo kubatunga. Ibi akaba agomba kubibazwa hamwe na Gervais Condo wibera muri Amerik, Jerome Nayigiziki nawe uba muri Amerika, Corneille Minani uba muri Amerika, Emmanuel Hakizimana Canada, Jean Marie Micombero uba mu Bubiligi Jean Paul Turayishimye uba muri Amerika n’abandi basangirangendo ba RNC batagira ikinyabupfura.
Igingo ya kabiri nuko kuba Kayumba ari Jenerali w’umunyabiro, yayoboraga izo ngirwangabo ze yibereye iyo bigwa, ari mu bususuruke yagenewe n’igihugu cya Afurika y’Epfo, abifashijwemo na muramu we Frank Ntwali.”
Bityo Rudasingwa akaba atekereza ku mateka ya Kayumba yateje amacakubiri nkuko yabigerageje ubwo yari akiri mu ngabo za RDF-ashingiye ku kwikunda kwe, bityo bikaba byaranamukurikiranye mu buhungiro na RNC ye ndetse no mu ngabo ze nyirizina, “Kubera inyota ye y’ubutegetsi irangwa n’uburangare, byatumye RNC itembagara mu mwaka wa 2016, gushaka kwikuza kwe kwatumye uwo mutwe we w’ingabo ucikamo ibice ubwo izo ngabo zari zikigera muri Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, uwo mutwe ukaba wari waracitsemo ibice, nta buyobozi, haba mu rwego rwa politike, yewe no mu rwego rwa gisirikare, ntabikoresho bagiraga, bityo iby’inyeshyamba bisigara ari umugani,,” nkuko yabyanditse, agereranya ibi byose, nukuntu yikuye mu bwato bwari bugiye kurohama, kubera ukwikunda kwa Kayumba.
Rudasingwa yiriza bya nyirarureshwa
Rudasingwa siwe ushinzwe ubuvugizi bw’abanyantege nke, ariko kandi kuba Rudasingwa arakariye Kayumba, bishibuka ku kuntu basangiye indangagaciro, ubu bwikanyize n’ubusambo, imyitwarire Adhola avuga ho, ari nako abagereranya na Museveni.
Bityo, kuba Rudasingwa ataranga Kayumba byakagombye kureberwa muri iyi ndorerwamo; nta cyindi, uretse ko ari ibisahiranda, bigamije kubeshya Museveni , ari nawe se wabo mu Batisimu uko ari babiri, mu rwego rw’ubufasha, ari nako agirango Museveni arekeraho gufasha Kayumba, noneho bwa bufasha bwajyaga bugenerwa Kayumba bukajya buhabwa Rudasingwa, witandukanije na RNC, bityo mu byukuri, ishirira ku icumu rya RNC, Rudasingwa abibona nk’amahirwe y’imbonekarimwe, atangiye kwikanga none atangiye gukoresha ayo mahirwe.
Mu gukora ibyo, agerageza kugira Museveni umwere kubera amarorerwa ya RNC, kuko iby’ingabo za RNC muri Kongo byabaye kimomo,” agerageza gusigiriza irari rya Museveni, “ RNC ikaba yari yarishimiye ko kuba ikimenywa bose. Nyamwasa yabeshye abayoboke be bajyaga bamutera inkunga y’amafaranga bazi ko Uganda n’UBurundi bamutera inganbo mu bitugu, kandi ko n’ingabo ze muri Kongo zarimo kwiyongera kandi ko zinafite umurego zikaze.
Uko akomeza gushakisha ubufasha kuri Museveni, Rudasingwa ntacira Kayumba Nyamwasa akari urutega, mu rwego rwo kugaragaza Kayumba nk’umuntu udafite icyo amaze, “Jenerali Nyamwasa na RNC bagomba kubwira rubanda ukuntu buri murwanyi woherejwe muri Kongo yapfuye.
Akaba yarongeyeho ko igihe cyigeze kugirango Jenerali Kayumba Nyamwasa na RNC bakwiye kurekeraho kubeshya n’ibikorwa bishyira abantu mu kaga, bakagaragaza ko batagishoboye, haba mu rwego rwa politike ndetse n’urwa gisirikare, ayo ni amagambo Rudasingwa yanditse kuri munywanyi we Kayumba Nyamwasa.
“Abanyarwanda bakwiye kumenya neza ko Jenerali Kayumba Nyamwasa na RNC ye ari agatsiko kabi cyane katajya kita na rimwe ku buzima bw’Abanyarwanda, ahubwo ko bashishikajwe gusa no gufata ubutegetsi bagakomeza gahunda yabo bagashyiraho ubutegetsi bw’igitugu, ariko Kagame yigijwe iruhande. Niba badashobora kwita ku bantu 400, bazashobora kwita ku gihugu gifite abantu miliyoni 12 z’Abanyarwanda?
Inshamugongo ya Rudasingwa kuri Kayumba, nuko, ‘’ Umuryango mpuzamahanga kuryoza Kayumba ibyaha yakoze n’imfu z’Abanyarwanda zigikomeje” ndetse no kugirango abantu batuye mu biyaga bigari bagomba kwitondera Kayumba Nyamwasa na RNC ye!”
Rudasingwa akaba avuga ukuri muri ibi byose, icyokora kandi, ibigendererwa bye ntaho bitaniye n’ibya Kayumba Nyamwasa cyane cyane mu kwikunda no kuba nyamwigendaho.
Kwigira nyoni nyinshi
Iyaba Rudasingwa atari igisahiranda, nkuko ahora kwa Museveni, yakabaye yaragaragaje ibi kera, urugero, yari mu bikorwa by’iterabwoba batera za grenade mu masoko na za gare, ibyo byose byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane binamugaza abandi. [ Reba VIDEO ]
Nyamara kandi, Rudasingwa yakabaye yarateye akamo mu gihe aba basore binjizwaga mu mitwe y‘abarwanyi, ubwo byarimo gukorerwa muri Uganda, mbere y’uko boroherezwa na CMI, mu rwego rwo kugera muri Kongo Kinshasa.
Birumvikana nyine yakabaye yarabivuze cyera, ubwo RNC yahoraga mu ruzinduko kwa Museveni mu rwego rwo kugisha inama, no munama zabaga zigamije ihuzabikorwa na FDLR, ziyobowe na Minisitiri wungirije ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke.
Rudasingwa ntakwiye kurega Kayumba kutagira icyo avuga, kuko bombi nyuma yo kumarira ku icumu ingabo ze, kuko bombi bafatanije mu kagambane ko guceceka mu birebana n’imfu z’aba barwanyi ba RNC.
Ikigaragarira buri wese nuko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya, bityo ubuzima bw’inzirakarengane bukahatikirira. Ubwo abo barwanyi ba RNC bahungaga, bagerageje kuvugana na Kayumba muri Afurika y’Epfo aho yarari ayoboreye urugamba, nkuko umwe murwanyi wahonotse umuriro abitangaza.
Barimo kumutakambira ko umuriro wari umaze kubarenga. Yababwiye ko yarimo kubonana n’inzego z’ubutegetsi Kampala, bityo rero ko yarimo kubapangira, kandi ko ngo abandi bari barangije imyitozo ya gisirikare bari bagiye kubatera ingabo mu bitugu, ati : muhumure bizaza. Uretse ko bitabaye, kuko inzira bagombaga kunyuramo yari yagoswe. Bongeye guhamagara Comanda wabo Kayumba, yabasubije muri aya magambo, ‘” Muri abasirikare, mwirwaneho!”
Ubwo baribakimara kumenya ko abasirikare bari bafashwe bashobora kuvuga ko bafashwaga na Museveni, urwego rwa Museveni rushinzwe propaganda rwari rwatangiye kubeshya ko RDF yarimo gutakaza ingabo cyane muri DRC , mu rwego rwo kugaragaza akamaro k’inkunga ya Uganda, ako kanya yahise yisubiraho, ubwo imirambo y’ingabo yari itangiye kugaragazwa. Ako kanya bahise bavuga ko izo ngabo nta ngufu, ako kanya barazitsembye, ese byaba ari ukuri koko ko Uganda yaba yaraziteraga ingabo mu bitugu! Kuba babatsembye bene kariya kageni bigaragaza ko koko Uganda itabashyigikiraga!
Kayumba Nyamwasa nka Museveni yari yibereye muri Afurika y’Epfo mu gihe ingabo zarimo gushirira ku icumu mu mashyamba ya Kongo. Bivugwa ko abarokotse, ako kaga bahise batsemba kwinjira mu mutwe w’iterabwoba ntakubaza, aho bagiye kuba ibitambo. Ariko bashobora kwiraza inyanza bavuga ko babeshywe nyamara se ko harimo abasirikare bakuru bari no ku mapeti ya Kapiteni ndetse na bamajoro, ni gute Kayumba yaba yarababeshye kwinjira mu mashyamba ya Kongo, mu gihe we ku giti cye yayatinye, ‘’ Bakabaye baramubajije bati, ‘’ Kuki wowe utari hano” ?
Ikintu kimwe gusa gitangaje ni ukuntu abarwanyi ba Kayumba batashoboraga kumubaza, naho kuri Museveni we, abasirikare bakuru bari abanyamahanga, bityo bakaba baragombaga gutsinda urugamba, bityo bakamushyikiriza ubutegetsi, ibitarashobokaga kuba kuri Kayumba.
Nka Museveni ari muri Mbale mu mwaka wa 1973, imitekerereze ya Kayumba nayo ni nkiya Museveni ko impinduramatwara igomba kugira ibitambo, Amakuru aturutse ahizewe, avuga ko M7 ajijisha mu kwitabira inama y’ ibyerekeye umutekano. Ari kumwe na bagenzi be,ariko agaca inyuma agafasha RNC kwisuganya no kubaha remfort mu bikoresho ndetse n’ibindi byihebe bizajya kugwa I Congo. Amaze iminsi yotsa igitutu Nkurunziza ngo nawe azatange inzira kuko ntiyishimiye uburyo Abarundi batangiriye inyeshyamba zari iza Kayumba ubwo zakwiraga imishwaro zigana I Burundi maze zigafatwa mpiri,n’izindi zigapfa.
nkotanyi
Bana b’u Rwanda mukemera gushira mu ntambara nongeye kubisabira ikintu kimwe ni mubanze mutekereze ibyo mugiye kwishoramo inyungu muzabikuramo. intambara idafite impamvu nta kamaro kayo. nonese murarwanira umuntu wibereye muri afrika yepfo mwe muri muri congo???, mbese nta bana agira ko ataroherezayo umwana we ngo aze mubane??!! sha nabagira inama mutekereze neza. kuko buriya ntacyo mwabonye??! kuraswa na katanyama kariya kageni??! mubona se ubwo muhuye na RDF byagenda bite??!! ubuse mwumva mwararushaga iki FDLR ???! muzababaze bamaze 25 bashimaho byarabananiye.