Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Finincial Times,David Pilling amusobanurira birambuye politiki ya Uganda nibindi bibera muri icyo gihugu kiyobowe na Perezida Museveni kuva mu mwaka wa 1986 akaba amaze imyaka 33 ku butegetsi.
Bobi Wine umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko kubera kuririmba arwanya akarengane kaba muri Uganda, byaje kumuhesha umwanya mu nteko ishinga amategeko aho yatowe nk’umukandida wigenga. Bobi Wine yatangiye abwira umunyamakuru David Polling iyicarubozwo yakorewe igihe bari mumatora mu karere ka Gulu umwaka ushize, ubwo yakubitwaga ndetse n’imyanya ye y’ibanga bakayizirika. Ni nyuma yaho, habaye amatora yo gusimbura Col Abiliga wari umaze kwicwa n’agatsiko ka Museveni noneho NRM ya Museveni igatsindwa.
NRM n’abasirikari barinda Museveni (dore ko nawe yari ahibereye) bagize umujinya w’umuranduranzuzi kubera ubwamamare bwa Bobi Wine noneho bamena ikirahuri cy’imodoka ya Museveni babyitirira abayoboke ba Bobi Wine nuko agerekwaho ibyaha atyo,bamukorera iyicarubozo arafungwa. Nyuma yuko amahanga ahagurutse, Bobi Wine yagiye kwivuza muri Amerika.
Ikiganiro Bobi Wine yagiranye n’umunyamakuru David Polling cyabereye muri resitora iciriritse mu kajagari ka Kamwokya muri Kampala,aho Bobi Wine yafataga amafunguro acyoza imodoka ngo abone ikimutunga akaba nubu ari umudepite ndetse nambere akunda kuhafatira amafunguro kandi afite umutungo uhagije wamujyana mu mahotel akomeye ya Kampala yakuye mu buhanzi
Bobi Wine yagarutse ku bwicanyi bubera muri Uganda aho abantu basanzwe n’abayobozi bicwa umusubirizo. Yagize ati “ushobora kuba wicaye hano umuntu akaza akakwica. Ibyo ni ibisanzwe muri Uganda” Mu mwaka wa 2018, aba Sheik barindwi barishwe, Major Kiggundu, umunyamategeko Joan Kagezi, Umuvugizi wa Polisi AIG Felix Kaweesi, Col Abiliga, CIP Kirumira n’abandi.
Ni mu mwaka wa 2017,ubwo Bobi Wine yatsindiranga umwanya mu nteko ishinga amategeko, Museveni yatangiye kubona ko Bobi afite imbaraga. Mu kwiyamamaza,Bobi Wine yakomangaga inzu kuyindi. Bobi Wine ageze mu nteko yarwanyije bikomeye guhindura imyaka Perezida wa Uganda agomba kuva afite ubwo mbere itegeko ryavugaga ko atagomba kuba arengeje 75,ariko Museveni warumaze kugira 72 agahindura iryo tegeko kugirango azabashe kwiyamamaza muri 2021. Yahaye abadepite amafaranga menshi ngoni ayo bazakoresha mu ngendo baganira kuri iryo tegeko, ariko Bobi Wine yarayashubije.
Bobi Wine kandi yagarutse ku rubanza rwe aho ashinjwa ubugambanyi bushobora kumuviramo igihano cy’urupfu. Yagize ati “ Nta cyaha dufite, Museveni niwe uyobora ubutabera ashobora guhamagara umucamanza ati kora iki niki….”
Mu matora ya 2021, Bobi Wine yasabye urubyiruko kwiyandikisha kuri lisiti yitora ari benshi, muri Uganda urubyiruko ntirwitabira amatora kuko bazi ko nubwo batora Museveni yiba amajwi agatsinda. Ubu noneho bafite uzabahagararira akaba aricyo gituma Museveni adasinzira ahimbira ibyaha Bobi Wine ariko abahanga bakavuga ko amwamamaza iyo amufunga.
Abajijwe icyambere azakora natorerwa kuba Perezida,Bobi Wine yavuzeko azakuraho amategeko yise ay’ubugoryi abangamiye uburenganzira bw’abaturage ba Uganda ndetse no kurwanya ruswa yamunze ishyaka rya Museveni n’ubutegetsi bwe. Bobi Wibe yashoje avugako atarwanya Museveni,ahubwo ibikorwa bya Museveni birwanya Perezida Museveni