• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umudepite  mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Finincial Times,David Pilling amusobanurira birambuye politiki ya Uganda nibindi bibera muri icyo gihugu kiyobowe na Perezida Museveni kuva mu mwaka wa 1986 akaba amaze imyaka 33 ku butegetsi.

Bobi Wine umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko kubera kuririmba arwanya akarengane kaba muri Uganda, byaje kumuhesha umwanya mu nteko ishinga amategeko aho yatowe nk’umukandida wigenga. Bobi Wine yatangiye abwira umunyamakuru  David Polling iyicarubozwo yakorewe igihe bari mumatora  mu karere ka Gulu  umwaka ushize, ubwo yakubitwaga ndetse n’imyanya ye y’ibanga bakayizirika. Ni nyuma yaho, habaye amatora yo gusimbura Col Abiliga wari umaze kwicwa n’agatsiko ka Museveni noneho NRM ya Museveni igatsindwa.

NRM n’abasirikari barinda Museveni (dore ko nawe yari ahibereye) bagize umujinya w’umuranduranzuzi kubera ubwamamare bwa Bobi Wine noneho bamena ikirahuri cy’imodoka ya Museveni babyitirira abayoboke ba Bobi Wine nuko agerekwaho ibyaha atyo,bamukorera iyicarubozo arafungwa. Nyuma yuko amahanga ahagurutse, Bobi Wine yagiye kwivuza muri Amerika.

Ikiganiro Bobi Wine yagiranye n’umunyamakuru David Polling cyabereye muri resitora iciriritse mu kajagari ka Kamwokya muri Kampala,aho Bobi Wine yafataga amafunguro acyoza imodoka ngo abone ikimutunga akaba nubu ari umudepite ndetse nambere akunda kuhafatira amafunguro kandi afite umutungo uhagije wamujyana mu mahotel akomeye ya Kampala yakuye mu buhanzi

Ikiganiro Bobi Wine yagiranye n’umunyamakuru David Polling cyabereye muri resitora iciriritse

Bobi Wine yagarutse ku bwicanyi bubera muri Uganda aho abantu basanzwe n’abayobozi bicwa umusubirizo. Yagize ati “ushobora kuba wicaye hano umuntu akaza akakwica. Ibyo ni ibisanzwe muri Uganda” Mu mwaka wa 2018, aba Sheik barindwi barishwe, Major  Kiggundu, umunyamategeko Joan Kagezi, Umuvugizi wa Polisi AIG Felix Kaweesi, Col Abiliga, CIP Kirumira n’abandi.

Ni mu mwaka wa 2017,ubwo Bobi Wine yatsindiranga umwanya mu nteko ishinga amategeko, Museveni yatangiye kubona ko Bobi afite imbaraga. Mu kwiyamamaza,Bobi Wine yakomangaga inzu kuyindi. Bobi Wine ageze mu nteko yarwanyije bikomeye guhindura imyaka Perezida wa Uganda agomba kuva afite ubwo mbere itegeko ryavugaga ko atagomba kuba arengeje 75,ariko Museveni warumaze kugira 72 agahindura iryo tegeko kugirango azabashe kwiyamamaza muri 2021. Yahaye abadepite amafaranga menshi ngoni ayo bazakoresha mu ngendo baganira kuri iryo tegeko, ariko Bobi Wine yarayashubije.

Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine

Bobi Wine kandi yagarutse ku rubanza rwe aho ashinjwa ubugambanyi bushobora kumuviramo igihano cy’urupfu. Yagize ati “ Nta cyaha dufite, Museveni niwe uyobora ubutabera ashobora guhamagara umucamanza ati kora iki niki….”

Mu matora ya 2021, Bobi Wine yasabye urubyiruko kwiyandikisha kuri lisiti yitora ari benshi, muri Uganda urubyiruko ntirwitabira amatora kuko bazi ko nubwo batora Museveni yiba amajwi agatsinda. Ubu noneho bafite uzabahagararira akaba aricyo gituma Museveni adasinzira ahimbira ibyaha Bobi Wine ariko abahanga bakavuga ko amwamamaza iyo amufunga.

Abajijwe icyambere azakora natorerwa kuba Perezida,Bobi Wine yavuzeko azakuraho amategeko yise ay’ubugoryi abangamiye uburenganzira bw’abaturage ba Uganda ndetse no kurwanya ruswa yamunze ishyaka rya Museveni n’ubutegetsi bwe. Bobi Wibe yashoje avugako atarwanya Museveni,ahubwo ibikorwa bya Museveni birwanya Perezida Museveni

2019-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Editorial 24 Aug 2021
Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Editorial 22 Oct 2021
Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Editorial 07 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa
POLITIKI

Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa

Editorial 15 Aug 2018
U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda
HIRYA NO HINO

U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Editorial 11 Jun 2019
Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161
Amakuru

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Editorial 25 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru